Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yihanganishije abantu bibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro rishyira kuwa 3 Gicurasi 2023.
Kuri ubu imibare imaze kubarurwa kn’abahitanywe n’ibyo biza by’imvura yaraye y’ibasiye intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Uburengerazuba ni 127.
Ni mugihe imibare ishobora kwiyongere dore ko hakomeje gushakishwa abandi hirya no hino baburiye ubuzima muri ibyo biza ndetse harebwa n’ibyangijwe nayo.
Mu butumwa Perezida Kagame yageneye ababuriye ababo muri ibyo biza yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburengerezuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati ”Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.”
Umukuru w’igihugu akomeza avuga ko ubutabazi bukomeje mu Turere twibasiwe cyane ari two Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe, hibandwa ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mugihe imvura ikomeje kugwa.
Perezida Kagame avuga ko urwego rwihariye rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi buri gukurikirana hafi ibikorwa byose bijyanye no gufasha no gutabara abaturage.
Perezida ashimira abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibyo biza ubufatanye bakomeje kugaragaza abizeza ko ubuzima bwabo bukomeza kubungwa.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…