‘Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi’ Perezida Kagame yihanganishije abibasiwe n’ibiza bimaze kugwamo abarenga 120

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yihanganishije abantu bibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro rishyira kuwa 3 Gicurasi 2023.

Kuri ubu imibare imaze kubarurwa kn’abahitanywe n’ibyo biza by’imvura yaraye y’ibasiye intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Uburengerazuba ni 127.

Ni mugihe imibare ishobora kwiyongere dore ko hakomeje gushakishwa abandi hirya no hino baburiye ubuzima muri ibyo biza ndetse harebwa n’ibyangijwe nayo.

Mu butumwa Perezida Kagame yageneye ababuriye ababo muri ibyo biza yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburengerezuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati ”Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.”

Umukuru w’igihugu akomeza avuga ko ubutabazi bukomeje mu Turere twibasiwe cyane ari two Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe, hibandwa ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mugihe imvura ikomeje kugwa.

Perezida Kagame avuga ko urwego rwihariye rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi buri gukurikirana hafi ibikorwa byose bijyanye no gufasha no gutabara abaturage.

Perezida ashimira abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibyo biza ubufatanye bakomeje kugaragaza abizeza ko ubuzima bwabo bukomeza kubungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *