Perezida Kagame na Madamu bageze i London mu muhango wo kwimika Umwami Charles III
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i London mu Bwongereza, aho bitabiriye umuhango wo kwimika Umwami Charles III uzaba tariki 6 Gicurasi.
Amakuru aturuka mu biro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame azatangira uruzinduko muri icyo gihugu, aho azabonana na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak bakaganira ku mubano w’u Rwanda n’u Bwongereza.
Nk’Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth muri iki gihe, Perezida Kagame azitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahuriye muri uyu muryango, izaba kuri uyu wa Gatanu. Umwami Charles III na we azitabira iyi nama.
Kuri uwo munsi kandi, Madamu Jeannette Kagame azitabira ikiganiro kivuga ku bufatanye mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura. Iyi ikaba ari gahunda y’abafasha b’abakuru b’ibihugu bahuriye muri Commonwealth.
Ku wa Gatandatu, Perezida Kagame na Madamu Jeannettte Kagame bazifatanya n’abandi bayobozi mu muhango wo kwimika Umwami Charles, uzabera i Westminster Abbey I London mu Bwongereza.
Umwami Charles III azimikwa hamwe n’umwamikazi Consort Camilla.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu umukozi wo mu rugo witwa Niyonita Eric yishe…
Mu Rwanda abantu benshi iyo bumvise Republican Guard bahita bumva ari abajepe barinda Perezida wa…
Kuwa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025, Abapolisi b’u Rwanda 181 bari mu butumwa bw’amahoro muri…
Ebrahim Rasool, wari Ambasaderi wa Afurika y'Epfo muri Amerika yirukanwe na Leta Zunze Ubumwe za…
Urukiko Rukuru rwa gisirikare i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa kane…
Uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y'U Rwanda Paul Kagame yari kuzagirira mu karere ka Kicukiro…