RWANDA

Perezida Kagame na Madamu bageze i London mu muhango wo kwimika Umwami Charles III

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i London mu Bwongereza, aho bitabiriye umuhango wo kwimika Umwami Charles III uzaba tariki 6 Gicurasi.

Advertisements

Amakuru aturuka mu biro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame azatangira uruzinduko muri icyo gihugu, aho azabonana na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak bakaganira ku mubano w’u Rwanda n’u Bwongereza.

Nk’Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth muri iki gihe, Perezida Kagame azitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahuriye muri uyu muryango, izaba kuri uyu wa Gatanu. Umwami Charles III na we azitabira iyi nama.

Kuri uwo munsi kandi, Madamu Jeannette Kagame azitabira ikiganiro kivuga ku bufatanye mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura. Iyi ikaba ari gahunda y’abafasha b’abakuru b’ibihugu bahuriye muri Commonwealth.

Ku wa Gatandatu, Perezida Kagame na Madamu Jeannettte Kagame bazifatanya n’abandi bayobozi mu muhango wo kwimika Umwami Charles, uzabera i Westminster Abbey I London mu Bwongereza.

Umwami Charles III azimikwa hamwe n’umwamikazi Consort Camilla.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago