POLITIKE

Uburusiya bubona igihe kigeze ngo kivugane Perezida Zelenskyy

Leta y’u Burusiya ibona igihe kigeze ngo yivugane Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, nyuma y’aho imushinje uruhare mu kigitero cya ‘drones’ ebyiri cyagabwe ku biro bya mugenzi we Vladimir Putin i Moscow.

Advertisements

Igitero cy’izi drones cyagabwe kuri ibi biro mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023, gusa Leta y’u Burusiya yatangaje ko zahanuwe zitararasa.

Visi Perezida w’akanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano, Dmitry Medvedev, kuri uyu wa 3 Gicurasi yatangaje ko nta gushidikanya, Zelensky ari we wategetse ko iki gitero kigabwa ku biro bya Perezida Putin, bityo ngo igihe kirageze ngo yicwe.

Ubu butumwa bwa Medvedev bwatangarijwe ku biro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bugira buti: “Nyuma y’igitero cy’iterabwoba cy’uyu munsi, nta bundi buryo busigaye keretse gukuraho Zelensky n’agatsiko ke.”

Medvedev yatangaje ko Zelensky adakeneweho kumanika amaboko, ahubwo ngo iherezo rye rigomba kuba nk’irya Adolf Hitler wategetse u Budage kuva mu mwaka w’1933 kugeza mu 1945

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago