RWANDA

Kigali: Abaturage bijejwe amazi mugihe cya vuba

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura Wasac cyavuze ko mugihe gishoboka abaturage bongera kubona amazi nkuko byahoze.

Advertisements

Ni nyuma y’uko amazi abaye ikibazo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’igice kimwe cyo mu karere ka Kamonyi kubera imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira 3 Gicurasi 2023 yasize yangije byinshi birimo n’uruganda rwa Nzove rusanzwe rutunganya amazi, abaturage bakajya mu ihurizo ryo kubona amazi bari basanzwe bakoresha.

Aha ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura (Wasac) cyavuze ko bitarenze iminsi rwose azaba yagarutse.

Amakuru ikigo cya WASAC cyatanze, yavuze ko bitarenze iminsi ibiri amazi azaba yagarutse nk’uko byahoze.

Ati “Uyu munsi cyangwa ejo amazi araba yaje.”

Yakomeje avuga ko gusa ngo biba bisaba ko ibigega bya Ntora ku kibanza cya Gisozi bibanza kuzura mbere yuko atangira kujya mu matiyo ayajyana hirya no hino.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Wasac bavuga ko kuri ubu uruganda rwa Nzove rwasubiye gukora nk’uko byahoze abaturage bari bugende babona amazi uko imiyoboro igenda yuzura.

Ubwo imvura yaherukaga kugwa igatwara n’ubuzima bw’abamwe mu baturage baturiye Intara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Uburengerazuba, uruganda rwa Nzove ruri mu rutungunya amazi mu bice bitandukanye bigize Igihugu, rwakomwe mu nkokora n’ibyo biza ndetse Wasac itangaza ko abaturage bagiye kubura amazi kubera umugezi wa Nyabarongo wanduye bikabije (high turbidity) byatumye uruganda rutunganya amazi rwa Nzove rutabasha gukora.

Icyakora cyo rwahise rutangaza ko rugiye gukora ibishoboka byose abaturage bakongera kubona amazi nk’uko byahoze.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa bamwe mu baturage baturiye umujyi wa Kigali baratakamba basaba ko Wasac cyagarura amazi dore ko amwe mu mavomero abaturage basanzwe bavomeraho bamwe batangiye kuyarwanira ubona ko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago