Kigali: Abaturage bijejwe amazi mugihe cya vuba

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura Wasac cyavuze ko mugihe gishoboka abaturage bongera kubona amazi nkuko byahoze.

Ni nyuma y’uko amazi abaye ikibazo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’igice kimwe cyo mu karere ka Kamonyi kubera imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira 3 Gicurasi 2023 yasize yangije byinshi birimo n’uruganda rwa Nzove rusanzwe rutunganya amazi, abaturage bakajya mu ihurizo ryo kubona amazi bari basanzwe bakoresha.

Aha ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura (Wasac) cyavuze ko bitarenze iminsi rwose azaba yagarutse.

Amakuru ikigo cya WASAC cyatanze, yavuze ko bitarenze iminsi ibiri amazi azaba yagarutse nk’uko byahoze.

Ati “Uyu munsi cyangwa ejo amazi araba yaje.”

Yakomeje avuga ko gusa ngo biba bisaba ko ibigega bya Ntora ku kibanza cya Gisozi bibanza kuzura mbere yuko atangira kujya mu matiyo ayajyana hirya no hino.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Wasac bavuga ko kuri ubu uruganda rwa Nzove rwasubiye gukora nk’uko byahoze abaturage bari bugende babona amazi uko imiyoboro igenda yuzura.

Ubwo imvura yaherukaga kugwa igatwara n’ubuzima bw’abamwe mu baturage baturiye Intara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Uburengerazuba, uruganda rwa Nzove ruri mu rutungunya amazi mu bice bitandukanye bigize Igihugu, rwakomwe mu nkokora n’ibyo biza ndetse Wasac itangaza ko abaturage bagiye kubura amazi kubera umugezi wa Nyabarongo wanduye bikabije (high turbidity) byatumye uruganda rutunganya amazi rwa Nzove rutabasha gukora.

Icyakora cyo rwahise rutangaza ko rugiye gukora ibishoboka byose abaturage bakongera kubona amazi nk’uko byahoze.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa bamwe mu baturage baturiye umujyi wa Kigali baratakamba basaba ko Wasac cyagarura amazi dore ko amwe mu mavomero abaturage basanzwe bavomeraho bamwe batangiye kuyarwanira ubona ko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *