MU MAHANGA

Abakomeye ku Isi harimo n’abahanzi bitabiriye iy’imikwa ry’Umwami w’Ubwongereza-AMAFOTO

Kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Gicurasi 2023, abantu benshi barimo abakomeye ku Isi bitabiriye ibirori by’iyimikwa ry’Umwami w’Ubwongereza Charles III.

N’ibirori byabereye I Westminster Abbey ahateraniye abayobozi bayobora ibihugu byabo abaje babihagarariye ndetse harimo n’ibyamamare mu gisate cy’imyidagaduro baje kwihera ijisho ryo imikwa.

Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Commonwealth na Madame Jeannette Kagame ni muri bake babashije kwitabira ibyo birori byitabirwa n’abake bakomeye ku Isi.

Abashyitsi bakomeye bazindutse mu gitondo batonze umurongo ibirometero guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugirango babone imwe mu myanya 2300 y’imbere yabagenewe. Muri Abbey ahabereye ibirori hari huzuye mbere ya saa Tatu za mu gitondo.

Ibyamamare byitabiriye byafashe ikicaro mu rusengero birimo Katy Perry, Lionel Richie, Sir Andrew Lloyd Webber, umwanditsi mukuru wa Vogue, Edward Enninful, Stephen Fry, Nick Cave, umupfumu w’Ubwongereza Dynamo, na Dame Emma Thompson.

Abandi bashyitsi barebye Umwami Charles III yambikwa ikamba mu birori bya gikristo byatangijwe guhera mu myaka 1.000.

Bivugwa ko abarinzi b’abagabo n’abagore barenga ibihumbi 7000 aribo baherekeje Umwami Charles III, bikaba ari ibirori bibaye bikomeye mu gihugu kuva 1953.

Mu nyubako yakiriye abantu 2300 abitabiriye ibyo birimo barimo abahagarariye ibihugu 39 bigize Umuryango wa Commonwealth hamwe n’abakuru b’ibihugu 100, ndetse n’abandi babarirwa mu magana basanzwe bakorera ibihugu byabo n’abaturage, bitandukanye cyane n’Umwamikazi Elizabeth yakoresheye y’imikwa kuva mu mwaka w’ 1953.

REBA HANO AMAFOTO:

Umuhanzi Lionel Richie nawe yarahari
Abantu benshi bari batonze umurongo

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago