Umuhanzi w’umunyamerika Ne-Yo arashaka uburenganzira bwo kwirerera abana be 2 bato bafitwe kuri ubu n’umukunzi we mushya, byabaye intandaro yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we.
Kuri ubu Ne-Yo uri mu rukundo n’undi mukobwa witwa Sade banafitanye abana babiri uyu muhanzi yemera akaba abasabira uburengenzira bwo kubarera nka Se wabo.
Uwahoze ari umugore wa Ne-Yo, Crystal, yasabye gatanya umwaka ushize i Atlanta, amushinja ko yabyaye umwana n’undi mukobwa bakundanaga witwa Sade mu gihe bakoraga ubukwe.
Crystal yavuze ko yita ku bana 3 wenyine yabyaranye n’uyu muhanzi kuva yatandukana nawe.
Crystal yashakishaga uburyo bw’uburere bw’ibanze bw’abana babo no kubarera hamwe, mu buryo bwo gufashwa.
Mu nyandiko z’urukiko zabonywe na TMZ dukesha iy’inkuru, zivuga ko Ne-Yo yasabye urukiko gushyiraho uuburenganzira bw’uburere kubana be afitanye na Sade kandi asaba ko babarera hamwe bikurikije amategeko.
Yavuze ko kuba afite Braiden mu 2021 na Brixton wibarutswe muri Gashyantare umwaka ushize, kandi yizera ko abo bana bazemererwa kumuzungura n’ubwo bavutse batarakoze ubukwe.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…