Mu murenge wa Kabagari akarere ka Ruhango, haravugwa amakuru yuko Umukozi wo mu rugo w’umusore uri mu Kigero cy’imyaka 20 kwica Nyirabuja akiba amafaranga arenga ibihumbi 260 n’imyenda ya Shebuja agahita atoroka amakuru.
Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Gasasira François avuga ko kugeza ubu uyu musore yahise atoroka akaba arimo gushakishwa.
Umukozi uzwi nka Nsabimana Daniel bikekwa ko yishe uyu mukecuru Mukarugomwa Josephine w’imyaka 75 y’amavuko.
Umukecuru abaturage bamusanze mu nzu mu mudugudu wa Rusebeya mu Kagari ka Rwoga mu murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango yapfuye, bigaragara ko yanizwe Kandi afite igikomere mu musaya.
Uwo mukozi ukomoka mu Karere ka Karongi yaburiwe irengero ndetse Habura n’imyenda ya Sebuja irimo amakoti , amapantaro n’amashati n’amafatanga y’u Rwanda arenga ibihumbi 260.
Sebuja w’uwo mukozi yatashye avuye mu kabari ni mugoroba asanga ingufuri yo ku marembo ivuniyemo ibiti yitabaza abaturage barayica, ageze mu rugo basanga n’iyo kurugi rwinjira mu nzu ni uko nayo barayica bagezemo basanga umukecuru yishwe.
Abaturage barakeka ko hari n’abamufashishije uyu mukozi wabo waruhamaze ibyumweru bibiri gusa Gukora ubwo bugome, nubwo ntawe baramenya bafatanyije.
Inzego z’Ubugenzacyaha (RIB) zahageze bahise batangiye gukora iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.
Umurambo wa Mukarugomwa wajyanywe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Gitwe.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…