Gary Prado Salmón wari uyoboye igitero cya gisirikare muri Bolivia mu 1967, cyo kwivuna umwanzi Che Guevara nawe yapfuye.
Icyo igitero cyakozwe mu ibanga n’ingabo za Amerika, cyatsinze abarwanyi bari bayobowe na Che Guevara.
Umwe mu basirikare ba Bolivia yishe Che Guevara hashize umunsi umwe afashwe.
Muri icyo gihe intambara y’ubutita hagati ya Amerika n’Abasoviyeti yari igeze ahakomeye kandi Washington yari itewe impungenge n’imbaraga amahame ya gikomuniste arimo kugira muri Amerika y’Epfo, hamwe n’ibikorwa bya Che Guevara.
Che yari yaravuye muri Cuba, aho yari mu bategetsi bakomeye, nyuma yo kugera ku mpinduramatwara mu 1959, ajya gufasha inyeshyamba zirwana guerrilla ziharanira impinduramatwara mu bindi bihugu.
Yari inshuti ya hafi y’umutegetsi w’umukomuniste wa Cuba, Fidel Castro, ndetse yari intwari y’amahame ya gikomuniste ku isi.
Umuhungu wa Gen Prado avuga ko se yari “umuntu udasanzwe” usize “umurage w’urukundo, ubunyangamugayo, n’ubutwari”.
Mario Terán umusirikare wa Bolivia warashe akica Che Guevara, we yapfuye umwaka ushize.
Che Guevara yiciwe mu gace kitwa La Higuera muri Bolivia, umurambo we ushyingurwa ahantu h’ibanga.
Mu 1997 ibisigazwa by’umurambo we byaravumbuwe, biratabururwa bisubizwa uri Cuba aho ashyinguye kandi afatwa nk’intwari ikomeye.
La Higuera aho yiciwe nyuma hubatswe ishusho nini igaragaza isura ye.
Ku isi, Che afatwa na benshi nk’ikirango cy’ubutwari, kwigomwa, n’impinduramatwara, izina rye n’ishusho ye biri mu bintu byamamaye ku isi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…