Mu karere ka Gakenke haravuga inkuru itari nziza aho umugabo yarumwe n’umugore we umunwa kugeza ucitse ibisebe bapfa ibyerekeye imitungo yo murugo.
Uyu mugore wakoze ayo mahano yitwa Nzanywenimana Josianne w’imyaka 28 aho bivugwa ko yabanje kugundagurana n’umugabo we bikomeye nyuma yuko n’imibanire yabo yakemangwaga.
Uyu muryango usanzwe utuye mu Murenge wa Nemba, Akagari ka Macaca, Umudugudu wa Kibingo mu karere ka Gakenke bikaba bivugwa ko ibi byabaye mu ijoro rya tariki 7 Gicurasi 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba, Ruhashya Charles, yabwiye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko uwo mugore yarumye umugabo urutoki ndetse n’umunwa akawuca ubwo bapfa isesagura ry’umutungo.
Yawutangarije ati “Ni amakimbirane yo mu muryango n’ubundi, kutumvikana ku micungire y’umutungo. Umugore yashinjaga ubusinzi umugabo we, amafaranga yakoreraga yayajyanaga mu kabari, bigateza impagarara. Bari basanzwe batabanye neza.”
Charles yakomeje agira ati “Yamurumye umunwa wo hasi arawuca.”
Aya makambirine muri uyu muryango bivugwa ko atari yubu, kuko nabwo bigeze barwana bigeraho arumwa ibere n’ukuboko.
Umunyambaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba we agira inama imiryango kujya yirinda amakimbira hagati yayo kuko biganisha ahabi ku buryo bishobora kuviramo gukomeretsanya, ariko mugihe baganye amategeko bibatandukanya mu mahoro.
Uyu mugabo warumwe we yahise ajyanwa ku bitaro bya Nemba mugihe umugore yahise ashyikirizwa RIB station ya Gakenke kugira ngo yisobanure.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…