Gakenke: Umugore akurikiranweho kuruma umunwa w’umugabo we akawuca

Mu karere ka Gakenke haravuga inkuru itari nziza aho umugabo yarumwe n’umugore we umunwa kugeza ucitse ibisebe bapfa ibyerekeye imitungo yo murugo.

Uyu mugore wakoze ayo mahano yitwa Nzanywenimana Josianne w’imyaka 28 aho bivugwa ko yabanje kugundagurana n’umugabo we bikomeye nyuma yuko n’imibanire yabo yakemangwaga.

Umugabo yarumwe umunwa n’umugore kugeza icitse ibisebe

Uyu muryango usanzwe utuye mu Murenge wa Nemba, Akagari ka Macaca, Umudugudu wa Kibingo mu karere ka Gakenke bikaba bivugwa ko ibi byabaye mu ijoro rya tariki 7 Gicurasi 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba, Ruhashya Charles, yabwiye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko uwo mugore yarumye umugabo urutoki ndetse n’umunwa akawuca ubwo bapfa isesagura ry’umutungo.

Yawutangarije ati “Ni amakimbirane yo mu muryango n’ubundi, kutumvikana ku micungire y’umutungo. Umugore yashinjaga ubusinzi umugabo we, amafaranga yakoreraga yayajyanaga mu kabari, bigateza impagarara. Bari basanzwe batabanye neza.”

Charles yakomeje agira ati “Yamurumye umunwa wo hasi arawuca.”

Umugabo yababajwe

Aya makambirine muri uyu muryango bivugwa ko atari yubu, kuko nabwo bigeze barwana bigeraho arumwa ibere n’ukuboko.

Umunyambaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba we agira inama imiryango kujya yirinda amakimbira hagati yayo kuko biganisha ahabi ku buryo bishobora kuviramo gukomeretsanya, ariko mugihe baganye amategeko bibatandukanya mu mahoro.

Uyu mugabo warumwe we yahise ajyanwa ku bitaro bya Nemba mugihe umugore yahise ashyikirizwa RIB station ya Gakenke kugira ngo yisobanure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *