Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umugabo w’umupolisi witwa Anas Bello Bundungu n’umugore we witwa Hassana Musa Yusuf bapfuye bazize impanuka y’imodoka.
Ibi byago by’impanuka byabaye ku wa gatanu, tariki 5 Gicurasi 2023, muri Leta ya Sokoto.
Umugore we yahise apfira aho mu gihe umugabo we Anas yahise ajyanwa ku bitaro byitwa UDUTH, Sokoto, ari naho yapfiriye ku wa kabiri, tariki ya 9 Gicurasi.
Aba bombi bashakanye umwaka ushize.
Ku wa gatatu, tariki ya 10 Gicurasi, mugenzi we wa nyakwigendera bakoranaga mu gipolisi, ASP Isah Lukman Imamu, nawe yemeje aya makuru ababaje ku rubuga rwa Facebook, aho yavuze ko abo bashakanye bari bagiye mu bukwe bw’incuti yabo ubwo iyo impanuka yabaga.
Nta makuru yisumbuyeho yatanzwe kucyateye iyo mpanuka.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…