IYOBOKAMANA

Kenya: Polisi yatumije Pasiteri wiyita ‘Yesu’ nyuma yo gushuka abakristu bakiyicisha inzara

Ku wa gatatu Eliud Wekesa wiyitaga ‘Yesu’ yitabye polisi yo mu karere ka Bungoma mu burengerazuba bwa Kenya, nyuma yuko yari yamutumije ku wa kabiri ngo imubaze ku nyigisho ze ziteye amakenga.

Uzwi cyane ku izina rya “Yesu w’i Tongaren (agace ko muri Kenya)”, ni umukuru w’idini ryitwa New Jerusalem, cyangwa Yeruzalemu Nshya, ugenekereje mu Kinyarwanda.

Yatumye abayoboke b’idini rye bemera ko ari Yesu. Wekesa afite intumwa 12, zahawe iryo zina hagendewe ku bakomoka kuri Yakobo uvugwa muri Bibiliya.

Ariko uyu muvugabutumwa avuga ko nta kintu na kimwe kibi yakoze cyatuma atabwa muri yombi, yongeraho ko icyo akora gusa ari ukwamamaza ivanjili, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu.

Ibi bibaye mu gihe abakora iperereza mu karere ka Kilifi gakora ku nyanja y’Abahinde ko mu burasirazuba bwa Kenya, barimo gukurikirana indi dosiye y’umukuru w’idini.

Abo bakora iperereza bavuze ko batahuye indi mirambo 21, bituma umubare w’abantu bose bamaze kumenyekana ko bapfuye ugera ku bantu 133.

Pasiteri Paul Mackenzie, umukuru w’itorero Good News International Church rifite icyicaro mu karere ka Kilifi, ategereje kuburanishwa ku birego byo gushishikariza abayoboke be kwiyicisha inzara.

Abandi bantu babarirwa mu magana batangajwe ko baburiwe irengero.

Perezida wa Kenya William Ruto yashyizeho akanama ko gukora iperereza kuri izo mpfu.

Ku wa mbere, polisi ikorera mu karere ka Kwale yatabaye abantu 200, barimo abana 50, ibakuye mu ishyamba, mu gicyekwa ko ari ugushimutwa gushingiye ku myemerere y’idini.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

18 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago