IMYIDAGADURO

Umuhanzi Jaguar akomeje kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya Charles Njagua Kanyi wamenyekanye nka Jaguar akomeje kugarukwaho nyuma y’amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga akavugisha benshi.

Uyu muhanzi winjiye mu bya politike yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter ashyiraho amafoto agaragaza imwe mu mitungo atunze harimo indege n’imodoka zirenze kandi zirenze imwe.

Umuhanzi Jaguar akomeje kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

Aha kandi yarikumwe n’umukobwa basaga nabagiye kuryoshya ahantu habugenewe bicaye kumeza bigaragara ko yari yabateguriwe.

Bivugwa ko aya mafoto ashobora kuba arimo gutegura indirimbo afitanye n’umunya-Tanzania LavaLava yitegura gushyira hanze.

Aha Jaguar mu butumwa yaherekeje ayo mafoto yagize ati “Ntamuntu n’umwe ushobora ku kuruta wowe ubwawe.”

Uyu mugabo bivugwa ko ari mu batunze agatubutse mu gihugu cya Kenya, benshi babonye ibyo bahise batangira kumwibasira bavuga ko iyo mitungo abyiniramo ariyo yabanyunyujemo imitsi.

Uwiyita Mutuku yagize ati “Iyo ni imisoro yacu…[ageraho igitutsi tutatangaza].”

Bamwe ntibanatinye kuvuga ko ari ukwishongora ku misoro yabo atagakwiriye kuyerekana muri ubwo buryo.

Uwitwa Kevin Kiwumbe yagize ati “Ntampamvu yatuma Hon jaguar ahekenya imisoro yacu kuri kamera. Ibintu bimwe bigomba biba bikwiriye guhishwa!”.

Jaguar yari yasohokanye umukobwa bivugwa ko ari umukunzi we

Undi witwa Gideon Kitheka we yagize ati “Abagabo bazahora bambaye neza ariko bakikijwe hamwe n’abagore biyerekana”

Ni mugihe uwitwa Ben we yavuze ko bakomeje gukinira mu mafaranga yabo ko ashobora kubahagama.

N’ibitekerezo byinshi byibasiraga uyu muhanzi bisaga 600 ubwo twakoraga iy’inkuru.

Umuhanzi Jaguar yatangiye umuziki mu myaka ya 2004 dore ko aribwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Utaweza kweli’ yakomeje gukora cyane azagushyira indirimbo yitwa ‘Kigeugeu yatumye aba kimenywabose’ aramamara.

Yakoranye n’abahanzi bakomeye bakomoka muri Afurika harimo umunya-Nigeria Iyanya ndetse n’itsinda rya Mafikizolo rikomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo’.

Mu 2015 yahisemo gufata inzira yo kujya mu bijyanye na politike, aho mu mwaka w’2017 yaje gutorerwa kuyobora kujya mu Inteko ishingamategeko nk’umukandida wabarizwaga muri Jubile Party.

Jaguar akomeje kugarukwaho nyuma y’amafoto yashyize hanze

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

7 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

7 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago