Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko azahagarika intambara y’Uburusiya na Ukraine mu masaha 24, naramuka abaye Perezida wa Amerika.
Mu ijoro ryo ku wa gatatu, tariki ya 10 Gicurasi, mu nzu mberabyombi ya CNN imbere y’abari bateraniye aho muri leta ya New Hampshire, Trump yavuze ko azagirana ibiganiro y’ubwumvikane na perezida w’Uburusiya Vladimir Putin na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.
Ati: “Nzahura na Putin. Nzahura na Zelensky. Bombi bafite intege nke kandi bombi bafite imbaraga. Kandi mu masaha 24, iyo ntambara izakemuka. Bizaba birangiye. ”
Ku ya 24 Gashyantare 2022, Uburusiya bwateye kandi bwigarurira uduce twa Ukraine mu buryo bukabije bw’intambara bwahuje impande zombi, yari yatangiye kuva mu 2014.
Yongeyeho ariko ko Putin yakoze amakosa atera Ukraine, igikorwa avuga ko Putin atari gukora iyo aba Perezida wa Amerika.
Ati: “Putin yakoze amakosa atera Ukraine. Ikosa rye ryarimo rwose. Ntabwo yari kubyinjiramo iyo nza kuba ndi perezida.”
“Ndashaka ko abantu bose barekaho gupfa. Barimo gupfa. Abarusiya n’Abanya Ukraine. Ndashaka ko bareka gupfa. Kandi nzabikora. “
Yongeyeho ati “Nzabikora mu masaha 24. Nkwiriye kuzabikurikirana. Hakenewe imba z’umukuru w’igihugu kugira ngo mbikore.”
Perezida wa 45 w’Amerika wabaye kuva mu 2017 kugeza mu 2021 yatangaje ko yifuza guhatanira umwanya wa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu 2024. Niwe uri imbere kugira ngo atorwe mu ishyaka yatanzwemo ry’aba Repubulike.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…