IMIDERI

Bwa mbere Miss Yasipi Casmir yerekanye umusore yihebeye mu rukundo

Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, bwa mbere yerekanye umusore yiyeguriye umutima we baryohewe.

Advertisements

Mu mashusho mato yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa instagram yerekanye ko aryohewe n’urukundo maze ayakurikiza ubutumwa bugira buti ”Uwo umutima wanjye wanyuzwe nawo , Ndagukunda Cako”.

Uyu mukobwa w’umuhanga mu bintu bitandukanye, wanahagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020, irushanwa ryabereye mu gihugu cya Nigeria, ntago ubusanzwe akunze kugaragaza ubuzima bwe bwite bw’urukundo, icyakora yigeze gutangaza ku urukundo rwe rwa mbere rutamaze kabiri.

Icyo gihe aganira na Isimbi Tv muri 2020 yavuze ko hari umusore bigeze gukundana ho ibyumeru 2 byonyine. Ati“haciye nk’imyaka nk’itatu, umuntu akiri mu mashuri yisumbuye biraho ngaho nyine, oya si uko nagiye muri Miss Rwanda kuko bwo haciyeho umwaka umwe wonyine, twakundanye tukiri ku ishuri kandi nabwo ntabwo byamaze icyumweru, byari iby’ubwana niko navuga.”

Bakomeje kuryoherwa mu rukundo

Uwihirwe Yasipi Casimir asanzwe ari umuhanga mu mivugo yiganje mu rurimi rw’Icyongereza. Yakoze imivugo irimo uwitwa ‘You are The Next Generation’ aho agaragaza ibibazo bihari mu rubyiruko, akerekana uburyo ntacyo abantu babikoraho ahubwo amaso bayiriza ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa 27 Ukwakira 2018 mu irushanwa ryiswe ‘Kigali Itatswe n’Ubusizi’ ryahuzaga abahanga mu busizi baturutse mu mashuri yisumbuye n’abandi bayasoje mu gikorwa gitegurwa n’Umuryango wa TransPoesis, Uwihirwe yahize abandi yegukana umwanya wa mbere.

Miss Yasipi Casmir ari mu munyenga w’urukundo

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago