Stade mpuzamahanga ya Huye izakira umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro n’umukino w’umwanya wa gatatu uyu mwaka.
Tariki 3 Kamena 2023 nibwo hateganyijwe gukinwa imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.
Stade ya Huye iherereye mu Karere ka Huye usanzwe yakira abafana ibihumbi icumi bicaye neza niyo izakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro.
APR Fc na Kiyovu Sports ziracyari mu rugamba rwo gushaka uzarenga ½ nyuma yo kunganya mu mukino ubanza igitego 1-1.
Ni mugihe Rayon Sports yamaze gutera intambwe ya mbere yo kwizera gukomeza yatsinze Mukura Vs yari yayakiriye murugo ibitego 3 kuri 2.
Imikino yo kwishyura ya ½ iteganyijwe kubera kuri Kigali Pele Stadium hagati ya tariki 13 na 14 Gicurasi uyu mwaka.
Amakipe azarenga ½ niyo azerekeza ku mukino wa nyuma naho izitazakomeza zikazakinira umwanya wa gatatu kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…