RWANDA

Karasira Aimable byemejwe n’abaganga ko afite uburwayi bwo mu mutwe

Urukiko Rukuru-Urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwategetse ko Uzaramba Karasira Aimable ukurikiranyweho ibyaha birimo ibyo gukwirakwiza amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yoherezwa mu Bitaro bya Caraes Ndera, agasuzumwa indwara zo mu mutwe, byari mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka.

Ni nyuma y’uko bisabwe na Karasira ubwe n’abamwunganira, bavugaga ko afite ibibazo bikomeye byo mu mutwe bikeneye kwemezwa na muganga mbere y’uko akomeza kuburana.

Nk’uko urukiko rwabisabye, Karasira yakorewe ibizamini by’ubuzima bwe bwo mu mutwe tariki 19 Mata mu bitaro bya CARAES Ndera, nk’uko ibaruwa IGIHE ifitiye kopi ibigaragaza.

Isuzuma ryakozwe na muganga, ryasanze Karasira Aimable afite indwara y’agahinda gakabije (dépressif chronique), ibimenyetso agaragaza bikaba birimo kubura ibitotsi, kwigunga no kudaha agaciro ibijyanye no kurya.

Ibizamini bya muganga kandi byagaragaje ko Karasira arwaye diabète ituruka kuri ibyo bibazo byo kwigunga n’agahinda gakabije.

Indi ndwara muganga yagaragaje kuri Karasira Aimable, ni izwi nka trouble de personnalité de type paranoïaque, yo kudaha agaciro abandi bantu, gutinya abantu no gushaka kwerekana ko abandi icyo bashaka ari ukumugirira nabi.

Ufite iyi ndwara akunze kugaragaza amahane iyo hari abashatse kumwegera, akaba yabatuka kubera impungenge ko icyo bagamije ari ukumuhutaza.

Muganga Dr Rukundo Muremangingo Arthur wamukoreye isuzuma, yanzuye ko hakurikijwe ibizamini by’ubuzima bwo mu mutwe bwa Karasira Aimable, akeneye kwitabwaho n’abaganga batandukanye mu kigo cyihariye gikurikirana abafite ibibazo byo mu mutwe.

Biteganyijwe ko iyi raporo ya muganga iba yashyikirijwe urukiko bitarenze tariki 15 Gicurasi 2023, urukiko rukayifashisha rufata umwanzuro..

Mu iburanisha riherutse, Karasira yavuze ko igihe amaze muri gereza cyamwongereye uburwayi bwo mu mutwe afite kuva mu 2003.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya nibura impamvu zatuma hatabaho uburyozwacyaha zirimo kuba ushinjwa ari umwana utarageza ku myaka 14 y’amavuko no kuba ushinjwa yari afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe yakoraga icyaha, icyakora uwitesheje ubwenge ku bushake mu gihe cyo gukora icyaha arakiryozwa nubwo yaba yaritesheje ubwenge atagambiriye gukora icyaha.

Karasira Aimable wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi muri Werurwe 2021 ku byaha bifitanye isano n’ibiganiro yari amaze iminsi atambutsa ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

18 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago