MU MAHANGA

Linda Yaccarino yagizwe Umuyobozi mushya wa Twitter

Umuherwe wa mbere ku Isi akaba na nyiri urubuga Twitter Elon Musk yatangaje ko yashyizeho Linda Yaccarino nk’Umuyobozi mushya w’urwo rubuga.

Advertisements

Elon Musk amutangaje nyuma y’umunsi umwe avuze ko agiye gushyiraho uzamusimbura kuri izi nshingano nk’umuyobozi mushya, we agasigarana iz’umuyobozi ushinzwe iby’ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi, uyu muherwe abinyujije ku rukuta rwa Twitter yavuze ko Linda Yaccarino ariwe wabaye Umuyobozi mushya.

Yagize ati “Nejejwe no guha ikaze Linda Yaccarino nk’umuyobozi mushya wa Twitter! [CEO]”

‘Linda Yaccarino azibanda cyane cyane kubikorwa by’ubucuruzi, mugihe njye nzibanda ku binjyanye n’ikoranabuhanga.’

Yongeyeho ati “Dutegereje gukorana neza na Linda mu guhindura uru rubuga muri X, kuri buri rubuga.”

Linda Yaccarino wagizwe Umuyobozi mushya wa Twitter yakuriye mu muryango w’ababyeyi bakomoka mu Butaliyani n’Amerika, aho Se umubyara yabaye Umuyobozi mu gipolisi na Nyina utarigeze akandagira mu ayisumbuye.

Linda ni umubyeyi w’imyaka 60 wubatse ufite abana babiri umwe ufite imyaka 13 na 9.

Uyu mugore kandi yakoze ibijyane n’Itangazamakuru mugihe kingana n’imyaka 15 akaba umwe mu bagize impinduka muri kompanyi ya NBCUniversal.

Linda Yaccarino niwe wagizwe umuyobozi wa Twitter

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago