VATICAN CITY, VATICAN - MAY 13: (EDITOR NOTE: STRICTLY EDITORIAL USE ONLY - NO MERCHANDISING) Pope Francis meets with Ukrainian President Volodymyr Zelensky at the Studio of Paul VI Hall on May 13, 2023 in Vatican City, Vatican. (Photo by Vatican Media Vatican Pool/Getty Images)
Ku wa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yahuye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, i Vatikani, nyuma y’uruzinduko rwa muri Pologne n’abakuru b’igihugu yagarutse ku ntambara.
Uruzinduko rwa Zelenskyy ruje nyuma y’ibyumweru bibiri Papa abwiye abanyamakuru ko akomeje gukora ibishoboka byose muri gahunda yo guhagarika intambara y’Uburusiya na Ukraine.
Kuva intambara yatangira ku ya 24 Gashyantare 2022, Zelenskyy yagiye asaba buri gihe papa gusura igihugu cye cyahuye n’intambara. Papa yavuze ko azasura Kyiv ariko kandi ibyiza ashobora kujya i Moscou, kugira ngo ayisabe gutanga amahoro.
Ageze i Vatikani, Zelenskyy yagiye guhurira na Papa basuhurizanya ku muryango w’Ingoro ya Papa Paul wa VI, aho kujya ku ingoro y’intumwa, ubusanzwe ikoreshwa mu kwakira abakuru b’ibihugu.
Papa yabwiye Zelenskyy mu Gitaliyani ati “Urakoze kuri uru ruzinduko.”
Zelenskyy yashubije mu Cyongereza, ashyira ikiganza cye ku mutima ati “Nicyubahiro gikomeye”.
Papa na Perezida bahuye mu minota 40 mu nama yabaye mu muhezo, Zelenskyy yahaye igisahani Papa cyometseho amasasu hamwe n’icyapa mu buryo bw’igishushanyo cyiswe “Igihombo.” Ishusho yibukije ubuzima bw’abana bapfuye mu minsi yambere ubwo hatangiraga amakimbirane.
Ku rubuga rwa tweet, Zelenskyy yashimangiye ko yasabye papa kwamagana ibyaha by’intambara by’Uburusiya, yandika ko “nta buringanire bushobora kubaho hagati y’uwahohotewe n’uwateye.”
Yavuze kandi ko yasabye Vatikani gushyigikira uburyo bw’amahoro bwa Ukraine, akubiyemo kuvana ingabo z’Uburusiya muri iki gihugu, kugarura ubutaka bwose bwigenga bwa Ukraine, indishyi z’intambara z’Uburusiya ndetse n’umutekano w’intambara ya Ukraine.
Aya ni amahirwe ya kabiri kuri Zelenskyy yagenderera Vatikani kuva yatorerwa kuyobora Ukraine kuva mu 2019. Uruzinduko rwe yaherukaga gukora byari 2020 mbere ho gato yuko icyorezo cya COVID-19 cyaduka.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…