IMIKINO

Rivaldo yavuze ko Cristiano yashutswe ku masezerano ye muri Al Nassr

Icyamamare mu mupira w’amaguru muri Brezile, Rivaldo yizera ko Cristiano Ronaldo yashoboye gushukwa igihe yasinyaga amasezerano ye muri Al-Nassr.

Muri Mutarama, Ronaldo, yinjiye mu ikipe ya Arabia Saudite nyuma yuko amasezerano ye muri Manchester United yarahagaritswe nyuma y’ikiganiro yakoranye n’umunyamakuru Morgan Piers kinenga iy’ikipe.

Amasezerano ye avuga ko yagombaga guhabwa miliyoni 173 z’amapound ku mwaka, mu myaka ibiri n’igice, byahise bimugira umukinnyi wa mbere ku Isi uhembwa neza mu mupira w’amaguru.

Cristiano Ronaldo ngo yashutswe ku masezerano ye muri Al Nassr

Ariko icyamamare muri Brezile Rivaldo yatanze igitekerezo cy’uwo mushahara munini utangwa muri Arabia Saudite uhisha ingorane y’irushanwa hamwe n’inzira y’ubuzima muri icyo gihugu.

Yabwiye Mundo Deportivo dukesha iy’inkuru ati: “Ndumva ko rimwe na rimwe abakinnyi bashukwa n’amasezerano akomeye basinya muri Arabia Saudite, ariko hari ubuzima buba bukubiye muri ayo masezerano kandi umupira w’amaguru ntabwo buri gihe biba byoroshye nkuko biba byitezwe.”

Rivaldo wanyuze mu makipe menshi akomeye avuga ko ubuzima bwo mu barabu bugora benshi

‘Rero, ushobora kubanza gukemura ibibazo  watengushweho ndetse no gutekereza. Mugihe amafaranga urimo kubona atari ku kunezeza ubuzima bwawe kuri ubu.

‘Byaba byiza kuri we no ku mupira w’amaguru kubona Cristiano Ronaldo yagaruka muri Real Madrid kugira ngo arangize umwuga we.

‘Nibyo koko, abafana bagomba kumva ko badashobora kumusaba buri gihe ikintu kimwe ubwo yari afite imyaka 25 cyangwa 26, ariko ashobora gufasha iyi kipe gutsinda byinshi’.

Ronaldo yatsinze ibitego 12 mu mikino 16 mumarushanwa yose ku ruhande rwa Dinko Jelicic yashyirwa mu nshingano z’ikipe. Ariko bemeza ko umukunzi wa Ronaldo, Georgina Rodriguez, atishimiye ubuzima bwo muri Arabia Saudite kandi ko ashaka gusubira i Burayi.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

21 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

21 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago