Umugabo washegeshwe bikomeye yemeje ko umugore we yapfuye nyuma y’imyaka irenga mirongo itatu muri koma nyuma y’impanuka y’imodoka iteye ubwoba yari yabaye kuri Noheri mu 1991.
Miriam Visintin, ukomoka i Riese, muri Veneto, yapfuye ku ya 10 Gicurasi mu bitaro bya San Bassiano aho yari yimuriwe mu mezi abiri ashize azize amazi menshi mu bihaha.
Yabaye muri koma kuva yagonga n’imodoka ye yo mu bwoko bwa Fiat Panda i Casoni di Mussolente, muri Veneto, ku mugoroba wa Noheri 1991, agira ibikomere bikomeye ku bwonko nkuko byemejwe.
Umugabo we w’imyaka 33, Angelo Farina, yavuze ko nyuma Miriam apfuye azize gufatwa n’umutima ati “Amaherezo yaje kugira amahoro kubera akarengane ke… Amaherezo ari hano mu mahoro no muri paradizo.”
Yakomeje agira ati “Twari tumaze umwaka n’igice dukoze ubukwe igihe ayo makuba yabaga. Twari bato cyane kandi dufite imishinga myinshi … ibyago byamugwiriye nabi. Ntabwo yari akwiriye ibyo byose.”
Yagombaga kuba ari Noheri ya kabiri kwabashakanye nyuma yo gushyingiranwa mu 1990, bahuriye muri kabyiniro i Mussolente imyaka mike mbere yuko binjira mu rukundo.
Ubwo abaganga bari bakimara kwakira uwo mugore, Angelo ngo yabwiwe ko nyuma y’impanuka umugore ashobora kutaramuka muri iryo joro bitewe n’uko yari yangiritse.
Nkuko ngo yari yarabirahiriye umugabo mu bukwe bwabo, yari yemeje gushikama ku isezerano ryo kuzamuka mu bibi cyangwa mu makuba.
Miriam yabanje kwimurirwa mu nzu ya La Madonnina kugirango ubuzima bwe bwitabweho.
Nyuma yaje kwimurirwa muri Casa Sturm, agumayo kugeza yimuriwe i San Bassiano nyuma yo kongererwa amazi hagati y’ibihaha n’igituza.
Umugabo we yavuze ko yamusuraga mu ibitaro buri munsi, akenshi inshuro nyinshi ku munsi – gusa akaba yari yaraje kubihagarika mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyadukaga.
‘Najyagayo buri munsi, mu kiruhuko cya saa sita, byibura iminota 15. Rimwe na rimwe nashoboraga kugenda n’imugoroba,’ ibi yabwiye La Repubblica nyuma yo gushyingura ku wa gatandatu.
Angelo yabwiye La Repubblica ko yahisemo guhita aguma iruhande rwe, iteka ryose, kugeza mu minsi ye ya nyuma apfuye.
Yongeyeho ati “Byari bigoye cyane. Ntabwo ari ibintu byari byoroshye kubyakira. Nari mfite akababaro kenshi muri njye. Yari umukobwa mwiza, mwiza kandi udasanzwe ntiyari akwiye kugenda gutya.”
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…