UEFA Champions League: Inter Milan yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ac Milan
Inter Milan yongeye kubabaza ikipe ya Ac Milan iy’itsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino gishimangira intsinzi yo kwerekeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uyu mwaka.
Mu mukino wari uwo kwishyura Inter Milan yari yakiriye Ac Milan ku kibuga cya Giuseppe Meazza aho n’ubundi yari yayitsindiye mu mukino ubanza ibitego 2-0.
Milan AC yasabwaga kwishyura ibyo bitego bibiri, ni yo yatangiye neza umukino, ibona uburyo burimo ubwo ku munota wa 11 aho Brahim Diaz yahawe umupira arebana n’izamu ariko ateye ishoti umunyezamu André Onana arawufata.
Ku munota wa 37, Milan AC yongeye kubona uburyo bwari kuvamo igitego ubwo Rafael Leão yamburaga umupira Matteo Darmian maze ageze imbere y’izamu, awuteye unyura ku ruhande gato.
Inter Milan nayo yagerageje uburyo butandukanye aho ku munota wa 39 yabonye amahirwe akomeye ubwo Hakan Calhanoglu yateraga coup-franc, umupira unyura ku mutwe wa Lautaro Martínez ugana mu izamu ariko usanga umunyezamu Mike Maignan ari maso awukuramo.
Byasabye gutegereza umunota wa 74, Lautaro Martínez atsinda igitego cya Inter Milan ku mupira yaherejwe na Romelu Lukaku wari umaze iminota umunani asimbuye Eden Džeko.
Ku munota wa 78, Lautaro Martínez yongeye kugerageza uburyo atera ishoti rikomeye ariko umunyezamu Mike Maignan ashyira umupira muri koruneri.
Umukino warangiye Inter Milan itsinze igitego 1-0, isezerera Milan AC ku giteranyo cy’ibitego 3-0 mu mikino ibiri.
Ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzakinwa tariki ya 10 Kamena, kuri Stade Ataturk Olympic mu Mujyi wa Istanbul muri Turikiya, Inter Milan izahura n’ikipe ikomeza hagati Manchester City na Real Madrid.
Aya makipe yombi ategerejwe izakwerekeza ku mukino wa nyuma igasanga Inter Milan arakina mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu Saa Tatu zuzuye, ni muhihe umukino ubanza wari wabereye i Santiago Bernabeu amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…