MU MAHANGA

Nyuma y’uko yifungishije urubyaro, Umugabo yatunguwe no kubona umugore we atwite

Umugabo wo muri Kenya yatunguwe nyuma y’uko umugore we atwite nubwo we yari yarafashe inzira yo kwifungisha urubyaro burundu.

Umugabo witwa Medgclay Salano w’imyaka 36 y’amavuko yagaragaje ko yahisemo iyo gahunda yo kwifungisha burundu urubyaro nyuma yo kunanirwa gahunda yo kuboneza urubyaro y’abana batatu mu kiganiro yatanzwe kuri televiziyo, yavuze ko yakorewe gufungishwa (vasectomie) muri Nyakanga 2022 mu bitaro bya Navakholo. Yavuze ko umuryango utegamiye kuri Leta ariwo wamufashije muri icyo gikorwa.

Uwo mugabo yagize ati “Twatekereje ku bundi buryo bwo kuboneza urubyaro kandi akenshi, iyo ubitekereje, uhora utekereza ku bagore. Umugore wanjye yakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro kuva afite imyaka 21 igihe twashyingiranwa. Numvaga ari umutwaro kuri we. Twavuze rero ko twakora iki kugirango tubone igisubizo mu buryo burambye, yansabye kwifungisha kandi ndabyemera. Nanjye naridegembya cyane, kandi n’umvaga ari inshingano zanjye nk’umugabo.

Ati: “Abaganga bakoze mu nzira ihoraho kandi bidasubirwaho. Kwifungisha cyangwa gukunwa byakozwe ku ya 12 Nyakanga 2022, icyo gihe, abaganga banyemeje ko nzagira umutekano nyuma yo gusohora intanga inshuro 20 hafi amezi atatu ntakibazo.”

Mu kwezi kwatambutse, umugore yaje kubura imihango; bombi ariko barabyirengagije bakeka ko ari ikibazo cy’ibihe bidasanzwe.

Mu Ukuboza, bombi basuye ibitaro kugira ngo bipime barebe ko ataba atwite inda maze byemezwa ko umugore we Beryl yari atwite. Bemeye kuzabyara uwo mwana uteganijwe kuvuka muri Kamena.

Uyu mugabo yavuze ko abaganga basobanuye ko umugore we ashobora kuba yarongeye gusama kubera ko hasigaye intanga ngabo imbere mu miyoboro ye cyangwa inzira z’iyo miyoboro ikaba yarananiwe. Yakomeje avuga ko uwo muganga wamukoreye iyo operasiyo yamutegetse kugenzurwa intanga ngabo ze kugira ngo amenye icyabiteye.

Beryl ku giti cye yavuze ko igihe byemejwe ko atwite, yari akibihakana. Icyakora, yagaragaje ko nubwo habaye ukwizera hagati yabo bombi kandi bigakurikirwa n’amakuba aherutse kuba, nta kibazo cyo kwizerana kwigeze kubaho mu ishyingiranwa rye.

Yongeyeho ati “Turizerana kandi turi abizera ku buryo nta na rimwe twigeze tugira ibibazo byo gutinyana ko undi yahemukira undi cyangwa ngo akore ikibi.”

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

18 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

18 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago