Abakozi babiri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwesero aribo ushinzwe umutungo (Comptable) n’umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo (Préfete des études) barakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri babijyana mu ngo zabo.
Groupe Scolaire de Rwesero iherereye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Ni impamvu yatumye umuyobozi w’akarere ka Nyanza yiyemeza gusaba ibisobanuro Préfete des études na Comptable bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwesero n’amabaruwa abiri yashyizweho umukono n’abahagaririye ababyeyi barerera muri ririya shuri.
Inyandiko UMUSEKE ufitiye kopi dukesha iy’inkuru zigira ziti “Ubwo abanyeshuri batari bize haje abanyonzi babiri bari kumwe n’umutetsi witwa Mugorewase Christine akaba anashinzwe ububiko (Stock) afungura iyo “Stock” akuramo imifuka ine y’umuceri n’ijerekani ebyiri z’amavuta abihereza abo banyonzi ababwira ko umwe ajya ku mucangamutungo undi akajya ku muyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo, maze uwo mutetsi nawe atwara ibintu mu mufuka bitabashije kumenyekana, umuzamu w’ishuri icyarimwe n’umubyeyi uturiye ishuri barabikurikiranye babona ibyo biryo bigenda”
Abahagarariye ababyeyi basoza bagira bati “Ababyeyi barerera kuri ririya shuri bamaze kubimenya ndetse bakaba bavuga ko iki kibazo kidakemuwe mu maguru mashya batakongera gutanga umusanzu w’ifunguro bityo igikorwa cyakozwe kikaba kiri kugira uruhare mu kwangisha ababyeyi gahunda y’abanyeshuri yo gufatira ifunguro ku ishuri yashyizweho n’umukuru w’igihugu.”
Icyakora cyo bamwe mu bayobozi baregerwa muri iyo nyandiko barimo Florentine Karekezi ushinzwe umutungo w’ishuri yirinze kugira icyo atangaza avuga ko byabazwa umuyobozi w’ishuri.
Madamu Mutesi Claudine, umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo nawe yabyitarutse avuga ko adashinzwe ibyerekeye ibiryo.
Iki kibazo si gishya ku muyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rwesero; aho Janvier Habineza yagize ati “Amakuru narayamenye mvuye muri ‘wikendi’ nje mu kazi mbibwiwe n’uhagarariye ababyeyi maze nanjye mbaza abavugwa bambwira ko ibyasohotse ari ibyabo bari bazanye atari iby’ishuri.”
umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme mu byo yatangarije UMUSEKE yavuze ko ikibazo bacyumvise kandi batangiye kugikurikirana n’ibinaba ngombwa bazabikurikirana nk’urwego rw’ubuyobozi.”
Src: UMUSEKE
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…