Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rimaze gusaba imbabazi Abanyarwanda bitewe n’amakose yakozwe byatumye ikipe ya Bénin iyitera mpaga y’ibitego 3-0 mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika.
FERWAFA yiseguse ku Banyarwanda nyuma y’uko CAF ihanye u Rwanda kubera amakosa yo gukinisha umukinnyi Muhire Kevin wari ufite amakarita abiri y’umuhondo mu mukino wo kwishyura.
Uwo mukino u Rwanda rwahaniwe n’uwo yari yakiriyemo Bénin kuri Kigali Pele Stadium warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 tariki 29 Mata 2023.
Ikipe ya Bénin yareze u Rwanda nyuma y’amakarita abiri Muhire Kevin yari yabonye ku mukino wa Mozambique ndetse n’uwo Bénin yari bakiriyemo Amavubi.
Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga za FERWAFA bavuze ko biseguye kandi bakaba basaba imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange kubera uburangare bwabaye mu mitegurire y’Ikipe y’Umupira w’Amaguru y’Abakuru ‘Amavubi’, kugera aho byayiviriyemo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi utari wemerewe gukina ku mukino Amavubi yakiriyemo ikipe y’Igihugu ya Bénin i Kigali.
Ni muri urwo rwego uwarushinzwe uwari ushinzwe imicungire n’imitegurire y’ikipe y’Igihugu Bwana Rutayisire Jackson yahagaritswe ku mirimo ye yarashinzwe.
Iri shyirahamwe rifugga ko rikomeza gukurikirana n’abandi babigizemo uruhare kugira ngo abibazwe.
Ndetse bemera ko amakosa atazongera kubaho ukundi.
FERWAFA itangaje ibi nyamara hari amakuru yari yabanje gutangazwa ko Rutayisire Jackson ubwe yamaze gusezera ku mirimo ye bikaba byakekwaga kuba atarakoze inshingano ze nkuko yabisabwaga.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…