IMYIDAGADURO

Jay-Z na Beyonce baguze inzu ihenze kurusha izindi muri California

Umuhanzi Jay-Z n’umugore we Beyonce nibo bafite inzu ihenze muri leta ya California bikaba byakugora kwigondera kuyigura kubera imiterere yayo n’amafaranga ihagaze.

Iy’inyubako ihagaze ku buso bwa metero kare ibihumbi 30 ikaba yubatse mu gace ka Malibu yaguzwe akayabo ka miliyoni 200 y’Amadorali y’Amerika, biyigira inzu ihenze cyane yagurishijwe muri leta ya California.

Inzu yarihenze yari yaraciye agahigo yarihageze miliyoni 177 z’Amadorali y’Amerika. Ikaba yari ya kabiri ihenze cyane ku butaka yagurishijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Inyubako ihenze cyane muri Amerika ihagaze miliyoni 238 z’Amadorali y’Amerika ikaba ari inyubako yo guturwamo (New York City Apartment).

Inzu ya Jay-Z na Beyonce ihagaze ku butaka bwa hegitare 8 hafi y’inyanja ya Pasifike.

Abayubatse bakayitaka yakozwe na Tadao Ando, umwubatsi ukomeye w’Umuyapani, akaba ari nawe wubatse inzu yaguzwe n’umuraperi Kanye West muri Malibu.

Inzu yubatswe n’umugabo witwa William Bell, umwe mu bakomeye Isi yagize. Byatwaye Bell hafi imyaka 15 kugirango yubake ibintu byose uko yabyifuzaga.

Inzu ya Jay Z na Beyonce bibitseho ni iya kabiri mu zihenze  nyuma y’iyo baguze mu gace ka Los Angeles, aho muri 2017 baguze inzu ya Bel-Air kuri miliyoni 88 y’Amadorali y’amerika yaje kongerwaho igera ku giciro cya miliyoni 100$.

Jay Z na Beyonce baguze inzu ihenze kurusha izindi muri leta ya California

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago