Mu gihugu cya Uganda haravugwa umupolisi warashe mugenzi we kugeza apfuye wari umusirikare mu ngabo za UPDF.
Umupolisi witwa PC Opio Charles ufite nomero y’akazi, NO.50158 akaba akorera i Mbarara, yarashe umusirikare witwa CPL Yeremiah Paper, wo mu gisirikare cya Uganda, UPDF ahagana mu masaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Uyu musirikare yakoreraga mu ishami rya Polisi (Ruhengyere Engineering Brigade) riri hafi ya Banki ikorera muri Mbarara.
Polisi ivuga ko amakuru ya mbere avuga ko uwo mupolisi yabanje guterana amagambo n’umusirikare bivamo kumurasa.
Itangazo rivuga ko uriya ukekwaho kurasa umusirikare yatawe muri yombi, akaba afungiye i Mbarara, ndetse n’imbunda yakoresheje yayambuwe.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mbarara.
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…