Umusore witwa Ndihokubwami wo mu Murenge wa Kageyo, mu Karere ka Gicumbi aravugwaho kwivugana umubyeyi umubyara akoresheje umuhini.
Uwera Viviane umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Kageyo, avuga ko bikekwa ko uyu musore yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, n’ubwo bigomba kwemezwa na muganga.
Yakomeje avuga ko uyu wishe nyina, asanzwe agaragaza imyitwarire idasanzwe ariko ntawakwemeza ko arwaye mu mutwe kuko bigomba kwemezwa na muganga ari nayo mpamvu yahise abanza kujyanwa kwa muganga.
Ati “Afite imico ubona iri bizzare (yo gukemanga), niyo mpamvu RIB yamujyanye, ikabanza kumujyana kwa muganga.”
Aya mahano yabaye ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, mu masaha ya mu gitondo bikaba byarabereye mu Murenge wa Kageyo, mu Kagari ka Gihembe, mu Mudugudu wa Munini.
Uyu nyakwigendera umurambo we mbere yo kuwushyingura wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Byumba ngo ukorerwe isuzuma.
Aya makuru agarutsweho mu gihe hirya no hino mu turere tumwe na tumwe hajya havugwa amakimbirane rimwe na rimwe bikavamo urupfu cyangwa kwiyahura ari nayo mpamvu Leta ishishikariza imiryango kubana mu bwumvikane.
Hari n’izindi mpfu kandi nk’izi ziri kuba, nko mu Karere Karongi hatoraguwe umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 yatawe mu mugezi, bigakekwa ko yishwe n’ubwo uwaba yarabikoze yari atarafatwa agishakishwa.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…