Agace kazwiho gukorerwamo ubucuruzi bwa Gakiriro gaherereye ku Gisozi kafashwe n’inkongi y’umuriro ikomeye.
Ni mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Bamwe mu babonye ibyo bavuga ko bataramenya ibyangirikiwe muri uwo muriro mwinshi wibasiye bimwe mu bikorwa bisanzwe bikorerwaho.
APARWA isanzwe ituye hafi y’igishanga ni kamwe mu gace kibasiwe bikomeye n’iy’inkongi, aho bivugwa ko zimwe muri za matelas n’imbaho aribyo byateje umuriro mwinshi.
Umwe mu baturage bahaye amakuru DomaNews witwa Theoneste yatubwiye ko bagiye kubona bakabona bimwe mu bice byaho kandi ngo byaje kugorana ko zimwe mu modoka za polisi zizimya umurimo kugezayo ibikoresho byazigoye kuhagera kubera uburyo bwaho hano hateye.
Ati “Nubwo Polisi yagerageje kuhagera byihuse, byagoranye kugira ngo igeze ibikoresho byayo kuhibasiwe n’inkongi, kuko harahanamye kandi haroroshye.”
Akomeza avuga ko benshi bagize ubwoba gusa nta muntu biremezwa ko yahiriye muri uwo muriro.
Si inkuru ko Agakiriro ka Gisozi kibasiwe n’inkongi y’umuriro, aho akenshi bikunze kuba kubera uburyo hacucitse ndetse ngo bikaba biterwa n’iturika ry’amashanyarazi rya hato na hato kubera uburyo rikozwe nabi cyangwa bigaterwa n’ibishashi by’umuriro iyo baba barimo basudira.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…