Umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania yagize icyo avuga ku mukunzi we Diamond Platnumz wagaragaye yishimana bikomeye mu rukundo n’umuhanzikazi ukomoka muri Ghana Francine Koffie uzwi nka Fantana muri filime y’uruhererekane ya Young, Famous & African (YFA) itambutswa kuri Netflix.
Ni amashusho y’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara asomana umunwa kuwundi bya nyabyo na Fantana.
Diamond Platnumz utaripfana yagaragaye mu gace ko muri ayo mashusho y’iyo filime yumvikana yigamba kuba ariwe uzi gusomana neza kugeza aho basomanye bikomeye iminwa ku yindi n’uwo muririmbyi wo muri Ghana.
Diamond agira ati “Natekereje ko nari mwiza mu gusomana cyane kugezaho nsomye Fantana, uyu munyemari washinze WASAFI yigamba avuga ko Fantana atamusomye ahubwo yamuriye iminwa.
Zuchu yagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi atukana nyuma y’uko mubyara wa Diamond Platnumz akaba n’umuvangamuziki we Romy Jones yaramubajije nimba yarebye filime ya YFA igice cya kabiri, Zuchu nawe asubiza Romy amutuma amutuka igitutsi tutashatse gushyira mu nkuru.
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…