Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 22 Gicurasi 2023, mu Burasizuba bwa DR Congo mu Mujyi wa Goma habaye inkongi y’umuriro wishe abantu barindwi.
N’inkuru ikomeje kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye kubera urupfu rw’agashinyaguro bamwe mu bapfuye n’uwo muriro barimo n’umuryango warugizwe n’umugabo, umugore n’abana be batatu baguye murugo rwabo ahazwi nka ‘quartier’ Himbi mu mujyi wa Goma.
Iyo nkongi yabaye mu ijoro ryo kuwa 22 rishyira 23 Gicurasi, yakomeje gukwirakwira henshi kandi bamwe mu babibonye banenga ku bushobozi bw’ubutabazi ko buri hasi bwa Goma.
Abaguye muri iyo nkongi y’umuriro nk’uko byatangajwe n’ubutegetsi bwa gisirikare bw’intara ya Kivu ya Ruguru harimo Kaninda Joseph, umugore we Astrida wari utwite, abana babo batatu bato, n’umukozi wabakoreraga mu rugo.
Icyakora cyo n’ubwo hataramenyekana icyateye iyo mpanuka benshi ntibatinya kuvuga ko byaba bishoboka ko cyaba ari igikorwa cy’ubugome.
Muri iyo nzu yaguye umuryango wa Kaninda umuyobozi yavuze ko yavaye ivu, ndetse imirambo y’abanyakwigendera yavanywe muri iyo nzu ahari umucamanza n’umukuru w’umujyi wa Goma ikajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro mbere y’imihango yo kubashyirangura iteganyijwe nyuma.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…