MU MAHANGA

Pasiteri n’umugore we bibarutse umwana wa mbere nyuma y’imyaka 20 (AMAFOTO)

Pasiteri Iyke Ezekieli n’umugore we Doris Ezekieli, bibarutse umwana w’umukobwa nyuma y’imyaka 20 bashakanye.

Uyu muryango usanzwe ukorera umurimo w’ubuvugabutumwa mu gihugu cya Nigeria, bafite amashime akomeye Imana yabakoreye nyuma y’imyaka myinshi bategereje umwana.

Uyu muyobozi mukuru w’Itorero ry’Imana riherereye i Lagos, Pasiteri Ynka Yusuf n’umugore we Rose Yusuf nibo basangije inkuru nziza y’uwo muryango babinyujije ku rubuga rwa Facebook, ni nyuma yo kwakira uwo mwana w’uwo muryango mu birori byabaye ku Cyumweru, tariki 21 Gicurasi 2023.

Yanditse agira ati “Nyuma y’imyaka 20 bategereje urubyaro, Imana yahaye umugisha umwana wanjye nkunda umushumba Lyke Ezekiel w’Itorero ryacu rya Abuja n’umugore we mwiza Doris Ezekiel n’umwana wabo mwiza cyane kandi nanjye narimpari Abuja muri icyo gitondo cyo kwakira uwo mwana. Ibitangaza bihoraho iteka kandi nawe byakubaho.”

Ati “Mbega ibyishimo byo kwakira umwuzukuru w’umukobwa akaba umwana wa Pasiteri Lyke n’umugore we Doris nyuma y’imyaka 20 bategereje! Imana yacu ni Imana yo kwizerwa, n’ubwo udafite ubuhamya si uko Imana yakwibagiwe ahubwo ni uko Imana nawe haricyo iri kugukorera, Imana yacu ntizigera inanirwa! Ibitangaza bibaho kandi bigenda bisimburana nimba umuturanyi wawe yishimye ishimane nawe, kuko nawe waba mu bakurikiwe mu bitangaza.” 

Undi mu bagize iryo torero, David Timothy na we yasangiye amafoto yavuye mu bitangaza byabaye.

Ati “Ni ibyo gushimira bikomeye ku bwa Pasiteri wanjye Lyke na Doris kubera ubwitange bwiza bw’umugisha w’Imana mu rugo rwabo. Itorero Household of Love Church ku Isi yose rirashima Imana ku bw’impuhwe zayo.”

AMAFOTO:

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

14 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago