POLITIKE

Fulgence Kayishema wakurikiranyweho jenoside nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa yafashwe

Fulgence Kayishema umwe mu bantu bashakishwaga n’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside, yatawe muri yombi afatiwe muri Afurika y’Epfo.

Advertisements

Fulgence Kayishema yatawe muri yombi ku wa Gatatu nyuma ya Saa Sita mu gikorwa inzego z’ubutabera za Afurika y’Epfo zakoze zifatanyije n’Ubushinjacyaha bukuru bwa IRMCT.

Umushinjacyaha Mukuru w’ Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT), Serge Brammertz, yatangaje ko uyu mugabo yari amaze imyaka irenga 20 yihisha ubutabera.

Ati “Itabwa muri yombi rye rigamije ko nibura yongera akurikiranwa n’inkiko ku byaha akekwaho.”

Fulgence wagize uruhare muri Jenoside yafashwe

Ashinjwa kuyobora ubwicanyi bwakorewe abatutsi bagera hafi ku 2,000 bari bahungiye kuri Kiliziya Gatolika ya Nyange mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda, nkuko bivugwa n’uru rwego rwa IRMCT.

Avuga ku ifatwa rya Kayishema, umushinjacyaha Serge Brammertz yasubiwemo n’urwo rwego agira ati: “Fulgence Kayishema yari amaze imyaka irenga makumyabiri yihishahisha. Gutabwa muri yombi kwe gutumye nyuma y’iki gihe cyose agiye kugezwa mu butabera ku byaha aregwa”

Brammertz yongeyeho ko ifatwa rya Kayishema ari ikimenyetso gifatika cyuko umuhate wo gutuma abacyekwaho jenoside baburanishwa bakanabihanirwa “udacika intege kandi ko ubutabera buzatangwa, igihe cyose byafata”.

Kayishema, w’imyaka 62, yashakishwaga guhera mu mwaka wa 2001.

Yahoze ari umugenzacyaha, cyangwa OPJ (Officier de Police Judiciaire), mu cyahoze ari komine Kivumu ku Kibuye, mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu wese watanga amakuru yatuma afatwa.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago