POLITIKE

Fulgence Kayishema wakurikiranyweho jenoside nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa yafashwe

Fulgence Kayishema umwe mu bantu bashakishwaga n’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside, yatawe muri yombi afatiwe muri Afurika y’Epfo.

Fulgence Kayishema yatawe muri yombi ku wa Gatatu nyuma ya Saa Sita mu gikorwa inzego z’ubutabera za Afurika y’Epfo zakoze zifatanyije n’Ubushinjacyaha bukuru bwa IRMCT.

Umushinjacyaha Mukuru w’ Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT), Serge Brammertz, yatangaje ko uyu mugabo yari amaze imyaka irenga 20 yihisha ubutabera.

Ati “Itabwa muri yombi rye rigamije ko nibura yongera akurikiranwa n’inkiko ku byaha akekwaho.”

Fulgence wagize uruhare muri Jenoside yafashwe

Ashinjwa kuyobora ubwicanyi bwakorewe abatutsi bagera hafi ku 2,000 bari bahungiye kuri Kiliziya Gatolika ya Nyange mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda, nkuko bivugwa n’uru rwego rwa IRMCT.

Avuga ku ifatwa rya Kayishema, umushinjacyaha Serge Brammertz yasubiwemo n’urwo rwego agira ati: “Fulgence Kayishema yari amaze imyaka irenga makumyabiri yihishahisha. Gutabwa muri yombi kwe gutumye nyuma y’iki gihe cyose agiye kugezwa mu butabera ku byaha aregwa”

Brammertz yongeyeho ko ifatwa rya Kayishema ari ikimenyetso gifatika cyuko umuhate wo gutuma abacyekwaho jenoside baburanishwa bakanabihanirwa “udacika intege kandi ko ubutabera buzatangwa, igihe cyose byafata”.

Kayishema, w’imyaka 62, yashakishwaga guhera mu mwaka wa 2001.

Yahoze ari umugenzacyaha, cyangwa OPJ (Officier de Police Judiciaire), mu cyahoze ari komine Kivumu ku Kibuye, mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu wese watanga amakuru yatuma afatwa.

Christian

Recent Posts

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye icyemezo cyo ku guharika amasezerano n’u Bubiligi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika burundu…

11 hours ago

Perezida Tshisekedi yatangiye gushaka ubuhungiro mu gihe igihugu cye bikomeje kuzamba

Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari amakuru avuga ko yaba yerekeje…

14 hours ago

Professional internship opportunities in Media at DOM AGENCY Ltd

DOM AGENCY Ltd is looking for the recent graduate or talented individuals looking to gain…

23 hours ago

RBC yagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka 12 bangana na 51% bakoze imibonano mpuzabitsina mu mwaka 2023

Minisiteri y'Ubuzima yagiranye ikiganiro n'Abadepite ku ngingo ebyiri zirimo iyerekeye gutwitira undi n'irebana no kwemerera…

2 days ago

Abanye-Congo bari barahungiye mu Rwanda kubera Wazalendo, basubiye i Bukavu

Kugera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Agace ka Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi…

2 days ago

Polisi y’u Rwanda yitwaye neza mu irushanwa SWAT Challenge i Dubai

Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda (RNP SWAT Team 1) yitabiriye irushanwa ryahuzaga ibihugu…

2 weeks ago