Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions uri kubarizwa muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, yandikiye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge arutakambira ngo ahabwe itariki ya vuba yo kuburaniraho ubujurire bwe.
Me Bayisabe Irene wunganira Turahirwa yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko umukiliya we yajuriye ariko ko yifuza guhabwa itariki ya vuba yo kuburana.
Ati “Tukimara kujurira twasabye Urukiko ko rwaduha itariki ya vuba, baduha ku wa 12 Kamena 2023 kuko ni ho bari bageze bapanga imanza bitewe n’uburyo zinjiye.”
Me Bayisabe yavuze ko nubwo bari bahawe tariki 12 Kamena 2023 nk’itariki yo kuburaniraho, ku wa 26 Gicurasi 2023, Turahirwa yandikiye Urukiko arutakambira ngo urubanza rwe rwigizwe imbere hashoboka.
Ati “Ku wa 26 Gicurasi 2023, Turahirwa Moses ubwe yandikiye Urukiko arusaba ko yahabwa itariki ya bugufi kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kugira ngo abashe gukomeza amasomo ye.”
“Mu gihe Urukiko rwabimwemerera twazabamenyesha indi tariki twazahabwa ariko bidakunze ubwo urubanza rwaguma ku wa 12 Kamena 2023.”
Ku wa 15 Gicurasi 2023 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwari rwemeje ko Turahirwa afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Turahirwa Moses aregwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, kuko mu isuzumwa yakorewe bamusanzemo ikiyobyabwa cy’urumogi ku kigero cya 321.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…