MU MAHANGA

Amerika igiye gufatira ibihano Uganda yamaganye ubutinganyi

Nyuma yuko igihugu cya Uganda gisinye itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, Amerika ngo ntiyashimishijwe nicyo cyemezo.

Umunyamabanga wa Leta Zunze za Amerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga Blinken yavuze ko igihugu cye gihangayikishijwe n’isinywa ry’iryo tegeko yise ko rihungabanya uburengenzira bwa muntu, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bose ba Uganda.

Depite Among yavuze ko iryo tegeko ari ingenzi mu bijyanye no kubungabunga umuryango nk’uko n’abaturage bakomeje kubisaba ndetse ashima Perezida Museveni ku bw’ibikorwa bye bihamye bigamije inyungu z’igihugu.

Ni ibintu byatumye Byatumye Antony Blinken, atangaza ko Amerika izakora ibishoboka byose ikabungabunga uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda.

Itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere rigira riti “Ukunanirwa kwa Uganda mu kurengera uburenganzira bw’abo mu muryango wa LGBTQ+ ni kimwe mu bigize ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu bishyira abaturage ba Uganda mu kaga no guhumanya isura y’igihugu nk’ahantu habereye ishoramari, iterambere, ubukerarugendo n’impunzi.”

Blinken yatangaje kandi ko yasabye Minisiteri kuvugurura amabwiriza agenga ingendo z’abturage n’abacuruzi b’Abanyamerika hamwe no guhagarika visa z’abayobozi ba Uganda n’abandi bantu bagize uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu burimo n’ubw’aba-LGBTQ+.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, ni we wa mbere wahagarikiwe visa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere.

Christian

Recent Posts

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

2 hours ago

Donald Trump wigeze kuyobora Amerika yavuze icyo azakora naramuka atsinzwe amatora ya perezida 2024

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje icyo azakora aramutse atsinzwe amatora ya perezida…

2 hours ago

Polisi yarashe abaherutse gukekwaho kwica Noteri w’Umurenge wa Remera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, Abantu babiri bacyekwagaho ubujura…

3 hours ago

Hatangajwe ingengabihe y’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…

13 hours ago

Hatangajwe igihe cyo gukorera impushya hifashishijwe ikoranabuhanga mu Busanza

Polisi ishami rishinzwe ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga ryemeje ko rigiye gutangira gukoresha ibizamini hifashishijwe…

15 hours ago

FERWAFA yakomoje ku gikombe yahaye Rayon Sports kikameneka kitarenze umutaru

Nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports y'Abagore ishyikirijwe igikombe yarimaze gutsindira mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro…

18 hours ago