Polisi yo mu Mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria yatangiye gukora iperereza ku rupfu rw’umubyeyi n’abana be babiri basanzwe bapfiriye mu iduka.
Ibi byago byabereye hafi yahitwa PPL, agace ka leta ya Ijagun Okokomaiko.
Icyakora cyo amakuru avuga ko abishwe batahise bamenyekana imyirondoro yabo. Bivugwa ko imirambo yabo yatahuwe nyuma y’iminsi ibiri bapfuye.
Ni mu gihe bamwe mu baturage bakeka ko nyuma yo kubona umwotsi w’imashini itanga umuriro (generator) ari yo nyirabayazana w’urupfu rw’abo bantu, abandi ariko bakaba bakeka ko ari amarozi.
Umwe mu baturage baturiye ako gace wagize icyo avuga ariko akaba atashatse ko izina rye ritangazwa, ati “Kuwa gatanu umugore yikingiranye mu iduka arikumwe n’abana be imashini itanga umuriro icanye. Kuwa gatandatu umwe mu baturage ngo yanyuze kuri iryo duka abona rifunze kandi iyo mashini icanye. Kuwa mbere bamwe batangiye kugira amakenga n’ubwoba nyuma yuko iduka rimaze igihe rifunze. Nyuma yaho umugabo yaje kwinjira muri iryo duka asanga umurambo w’umugore we n’abana be babiri. Iyi mibiri y’abapfuye ngo yatahuwemo imbere mu iduka hafi y’iyo mashini ya generator.”
Abayobozi b’inzego z’ibanze za Ojo nyuma binjiye bakura imirambo mu iduka.
Umuvugizi w’ubuyobozi bwa polisi y’igihugu, SP Benjamin Hundeyin, yemeje ibyabaye avuga ko byabaye mu cyumweru gishize.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…