MU MAHANGA

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordania-AMAFOTO

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu banyacyubahiro bitabiriye ibirori by’ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordania Al Hussein bin Abdallah na Raja Al-Saif.

Advertisements

Ni umuhango wabaye kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, tariki 1 Kamena 2023 mu gihugu Jordania mu Mujyi wa Amman.

Ni ibirori kandi byabimburiwe no gusezerana imbere y’amategeko mu ngoro ya Zahran hakurikiraho igikorwa cyo kwakira abitabiriye ibirori bikaba byabereye mu ngoro ya Al Hussein.

Ibiro by’ubukwe bw’iki gikomangoma byitabiriwe n’abamwe mu bantu bakomeye barimo n’igikomangoma cya Wales Williams hamwe na mushiki we Kate bakomoka mu muryango w’Ubwami bw’Ubwongereza.

N’ibirori kandi byitabiriwe n’umugore wa Perezida wa Amerika Jill Biden wari wabukereye arikumwe n’umukobwa we Ashley Biden.

Abahagarariye ibihugu byabo n’inshuti z’umuryango ni bamwe mu benshi bitabiriye ubukwe bw’iki gikomangoma bwitabiriwe n’abantu mbarwa.

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ibirori by’ubukwe bw’igikomangoma cya Jordania
Jill Biden umugore wa Perezida wa Amerika Joe Biden arikumwe n’umukobwa nabo bitabiriye ubwo bukwe
Igikomangoma cya Wales William na Kate bitabiriye nabo ibyo birori
Madame Jeannette Kagame ubwo yageraga ahabereye ibirori

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago