Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordania-AMAFOTO

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu banyacyubahiro bitabiriye ibirori by’ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordania Al Hussein bin Abdallah na Raja Al-Saif.

Ni umuhango wabaye kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, tariki 1 Kamena 2023 mu gihugu Jordania mu Mujyi wa Amman.

Ni ibirori kandi byabimburiwe no gusezerana imbere y’amategeko mu ngoro ya Zahran hakurikiraho igikorwa cyo kwakira abitabiriye ibirori bikaba byabereye mu ngoro ya Al Hussein.

Ibiro by’ubukwe bw’iki gikomangoma byitabiriwe n’abamwe mu bantu bakomeye barimo n’igikomangoma cya Wales Williams hamwe na mushiki we Kate bakomoka mu muryango w’Ubwami bw’Ubwongereza.

N’ibirori kandi byitabiriwe n’umugore wa Perezida wa Amerika Jill Biden wari wabukereye arikumwe n’umukobwa we Ashley Biden.

Abahagarariye ibihugu byabo n’inshuti z’umuryango ni bamwe mu benshi bitabiriye ubukwe bw’iki gikomangoma bwitabiriwe n’abantu mbarwa.

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ibirori by’ubukwe bw’igikomangoma cya Jordania
Jill Biden umugore wa Perezida wa Amerika Joe Biden arikumwe n’umukobwa nabo bitabiriye ubwo bukwe
Igikomangoma cya Wales William na Kate bitabiriye nabo ibyo birori
Madame Jeannette Kagame ubwo yageraga ahabereye ibirori

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *