Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gucicikana amashusho y’abana b’abanyeshuri b’abanyekongo, bambaye impuzankano y’ishuri, bigaragara ko bari ku ishuri, barimo gusubiramo amagambo ashimangira ko banga igihugu cy’u Rwanda na Uganda.
Iryo tsinda ry’abanyeshuri ubona bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’umunani na 13 bavuga amagambo yumvikanamo kwanga u Rwanda kandi bakabikorera bisa ngaho babyandikiwe n’abarimu babo.
Gahunda yo gukwirakwiza urwango muri RDC, isa n’iyafashe indi ntera muri iyi minsi bijyanye n’ibitero bya M23, aho icyo gihugu kivuga ko uyu mutwe ugizwe n’abanyarwanda, ndetse ko urwana ufashijwe n’Ingabo z’u Rwanda, ibirego u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko bidafite ishingiro.
Uru rwango rwakwirakwije mu gihugu rwatumye abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeza kwicwa no guhohoterwa ku buryo bukomeye aho benshi bagiye babatabariza bemeza ko bari gukorerwa Jenoside.
Mu magambo aba bana b’abanyeshuri basubiragamo,humvikanamo umwe mu bakobwa bato abaza bagenzi be aho buri wese aturuka.
Mu ruziga runini bari bakoze bagenda bahererekanya amagambo, hagati yarwo harimo umuhungu muremure wari uhagarariye RDC. Buri mwana yavugaga igihugu ahagarariye, umwe akaba ahagarariye Angola, Sudani y’epfo, undi Tanzania, Congo-Brazzaville, Burundi, u Rwanda, Uganda, Zambia gutyo gutyo.
Uwabazaga amaze kubahetura ababaza ibihugu bahagarariye, yakomeje abaza wa muhungu muremure wari uhagaze hagati( ugereranya DRC) igihugu cyangwa ibihugu abona ko ari umwanzi we undi asubiza ko ari u Rwanda na Uganda.
Yarahindukiye abaza umwana wari uhagarariye u Rwanda n’uwari uhagarariye Uganda impamvu batera DRC, abandi basubiza ko bayitera kubera ko ikize ariko bo bakaba bakennye.
Ni ibintu ubona abari ku ruhande barimo abakuru n’abato barimo kubyogeza, ku buryo n’abana babivuga bashize amanga ndetse banabivuga neza nk’ababitojwe.
Na mbere y’uko aya mashusho asohoka, mu mezi ashize hari imvugo z’abanyapolitiki n’abasirikare ndetse n’abapolisi bakuru bavugaga ko banga u Rwanda urunuka, ndetse bamwe bakanashishikariza abaturage gufata intwaro bakikiza umwanzi (bavuga abavuga ikinyarwanda).
Ikipe y'u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika…
Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe…
Nyuma y'uko Col. Michel Rukunda waruzwi nka Makanika wagiye aharanira uburenganzira bw'Abanyamulenge yishwe n'igisirikare cya…
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nibwo Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda…
Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika wari uyoboye umutwe wa Twirwaneho yishwe n'igisirikare cya Repubulika…
Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe…