Abantu batanu bo mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza bakekwaho kwica umukobwa witwa Ntirandekura Solange w’imyaka 29 wicuruzaga, bamunize bamuziza igiceri 100 Frw.
Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo kuwa 28 Gicurasi 2023, umurambo uboneka kuwa 29 mu gitondo nk’uko ikinyamakuru UMUSEKE cyabitangaje.
Kuva ubwo iperereza ryahise ritangira gukorwa, abaketsweho ubwo bugizi bwa nabi bahise batabwa muri yombi.
Mu bahise batabwa muri yombi hakusanywa amakuru, harimo na bamwe mu bakora umwuga w’uburaya babukoreraga hamwe na nyakwigendera muri kariya gace.
Abatuye ahabereye buriya bwicanyi bavuga ko hamaze gutabwa muri yombi abantu 5 ariko 2 muribo bakaba baremeye uruhare rwabo mu kwica uwo mukobwa.
Muri abo babiri harimo uwitwa Uwizeyimana Claude w’imyaka 29 y’amavuko na Ntawutababona Pascal w’imyaka 42 y’amavuko.
Uwatanze amakuru avuga ko bariya bagabo babiri Claude na Pascal batumye nyakwigendera itabi, bamuha amafaranga 500 agura irya 400frw bamusabye iciceri cy’ijana (100Frw) bamugaruriye arakibima bivamo amakimbirane ashobora kuba ariyo yarabateye kumwica.
Bivugwa ko ngo bamukubise ariko ntiyapfa nyuma ngo baramuniga ashiramo umwuka umurambo bawusiga aho barigendera.
Ubwo iperereza ryakorwaga umwe mu bakekwagaho ubu bwicanyi witwa Claude yavuze ko ntacyo ari buvuge keretse nibajya kuzana Pascal, nyuma yo kumuzana nibwo ngo yavuze uko byagenze.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…