Umunyapolitiki Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sénégal, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri azira gushuka umwana w’umukobwa, ibintu byahise biteza imyigaragambyo mu gihugu abantu bigabiza imihanda ahamaze kugwamo abagera ku Icyenda.
Ousmane Sonko uhagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri, nyuma yo gushinjwa gusambanya umukobwa w’imyaka 20 wakoraga muri ‘salon’ bogosheramo, uvuga ko Sonko yamushutse bakaryamana inshuro eshanu amusezeranya pasiporo y’abadipolomate, kumujyana mu mahanga n’amafaranga.
Sonko ni umwe mu batavuga rumwe na Leta bari baramaze gutangaza ko baziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2024, abigaragambya bakaba bavuga ko yafunzwe kugira ngo bamwikize maze ntazahangane na Perezida Macky Sall, w’imyaka 61 ushaka kwiyamamariza manda ya 3.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Antoine Diome, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa kane, nyuma yuko uwo munsi wari waranzwe n’urugomo mu bice bitandukanye by’igihugu, yemeje ko hari abamaze kugwa muri iyi myigaragambyo, benshi bakaba bakomeretse.
Minisitiri Diome yanavuze ko imbuga nkoranyambaga nka Facebook na WhatsApp zabaye zihagaritswe mu gihugu.
Sonko w’imyaka 48 wakatiwe adahari, yagaragaje ko ibyaha ashinjwa ari ibihambano bigamije kumwanduriza isura, nyuma y’uko atangarije ko aziyamamaza.
Mu rukiko uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi ntiyahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu, ahubwo yahamijwe icyaha cyo kugira imyitwarire maze ahanishwa igifungo cy’ imyaka ibiri.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…