MU MAHANGA

Umuhanzikazi Taylor Swift yaciye kuri Madonna na Beyonce mu batunze agatubutse ku Isi

Umuhanzikazi Taylor Swift yaciye kuri bagenzi be barimo Madonna na Beyonce aba umugore wa kabiri utunze agatubutse bakora umuziki.

Urutonde rwa Forbes rwashyizwe ahagaragara ku wa kane, tariki ya 1 Kamena, rwagaragaje ko Taylor Swift afite agaciro ka miliyoni 740 z’amadolari y’Amerika.

Umuhanzikazi Taylor Swift yaciye kuri Madonna na Beyonce bari bamaze igihe mu batunze agatubutse

Uyu mugore w’imyaka 33 y’amavuko yaciye kuri Madonna warusanzwe ufite akayabo ka miliyoni 580 z’Amadorali ndetse na Beyonce ufite akayabo ka mafaranga kangana na miliyoni 540 z’Amadorali.

Swift yafashe umwanya wa 34 muri rusange ku rutonde rw’abahanzikazi ba Banyamerika bakize kurusha abandi harimo n’umwanya wa 13 w’umushoramari Oprah Winfrey utunze miliyari 2,5 $, uhagarariye abandi kuri uwo mwanya wa mbere akaba ari Diane Hendricks ufite miliyari 15 $ washoye imari muri kompani ya ABC Supply, imwe muri kompani nini cyane izwiho gukwirakwiza ibikoresho henshi muri Amerika.

Bivugwa ko umutungo wa Taylor Swift ushobora kwiyongeraho mugihe yakomeza gukora ibitaramo yise ‘Eras Tour’ mu bihugu bitandukanye, aho amatike kuri ubu yatangiye kugurishwa kuva mu mwaka ushize.

Taylor ukomoka muri Amerika yafashe umwanya wa kabiri mu bahanzikazi batunze agatubutse

Ibyo bivuze ko umuhanzikazi Rihanna yishimira kuba ari ku mwanya wa mbere bafite umutungo utubutse abikesheje kompani ikora ibijyanye no kwisiga ya ‘Fenty Beauty’ akaba akora n’umuziki ku giti cye, hamwe n’umutungo wa miliyari 1,4 $ ukaba ari umutungo wikubye kabiri uwa Taylor Swift nk’uko imibare ibigaragaza.

Rihanna yashyizwe ku mwanya wa 20 muri rusange ku rutonde rw’abaherwe bikorera bakomoka muri Amerika.

Christian

Recent Posts

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

14 hours ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

19 hours ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

21 hours ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

22 hours ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 days ago

Burundi: Abantu bataramenyekana bateye za Grenade mu Tubari

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kuwa 05/05/2024 Abantu bataramenyekana baraye bateye za Grenade mu…

2 days ago