IMIKINO

Umutoza wa Barcelone Xavi yahishuye igihe Messi azatangariza akazoza ke naho azerekeza

Umutoza w’ikipe ya Barcelona Xavi, yahishuye ko Lionel Messi azatangaza amahitamo y’akazoza ke mu Cyumweru gitaha.

Advertisements

Ni mugihe bikomeje no gukekwa ko uyu mukinnyi w’igihangange ku Isi ashobora kugaruka mu ikipe ya Barcelone yagiriyemo ibihe byiza.

Messi yavuye muri Barcelone yerekeza muri PSG mu mwaka 2021, aho amaze imyaka ibiri muri iy’ikipe ibarizwa i Paris mu Bufaransa gusa kuri uyu wa Kane umutoza wayo Christopher Galtier yemeje ko uyu mugabo w’imyaka 35 azayivamo.

Messi uherutse kwegukana igikombe cy’Isi giheruka hari amakuru avuga ko akomeje gushakwa n’ikipe ya Inter Miami, bikaba bivugwa ko yiteguye ku mwibikikaho nk’umukinnyi udafite ikipe abarizwa kuri ubu mbere y’uko bamutiza muri Barcelone amezi 18.

Kuri ubu amakuru agezweho dukesha Deportivo nk’uko umutoza wa Barcelone Xavi yayibwiye yavuze ko Lionel Messi azatanga akazoza ke mu minis irindwi iri mbere kandi bakaba bizeye ko azagaruka muri shampiyona yo muri Espagne ya LaLiga.

Xavi yizeye ko Messi ashobora kugaruka mu ikipe ya Barcelone

Yagize ati “Azanzura amahitamo ye mu cyumweru gitaha kuri ubu hari amahitamo menshi. Mugihe yitegura gusoza umwaka we azahitamo aho akwiriye kwerekeza kandi imiryango irafunguye kandi nta mpaka rwose.”

Ubwo bivuze ko mugihe cyose umutoza yagaragaje ko amukeneye uyu mukinnyi afite amahirwe agera ku 100% yo kugaruka muri iy’ikipe.

Uyu mutoza w’imyaka 43 wanagiriye ibihe byiza muri Barcelone ubwo yabazwaga uko yakwakira no gukinisha Lionel Messi yagize ati “Ashobora gukina imyanya myinshi y’imbere, ashobora no gukina nk’umukinnyi ukina asatira izamu aca ku ruhande, ashobora gukina nk’umukinnyi wo hagati, ashobora gukina mu bikenda aho yakinnye imyaka ye yose.”

Ibyo n’ibikwereka akamaro uyu mugabo afite mu mupira w’amaguru kandi n’umwe mu bakenewe mu kibazo dufite mu ikipe yacu, byatuma atubera igisubizo rero.

Messi bivugwa ko yiteguye gusubira mu ikipe ibarizwa i Catalonya, ariko iy’ikipe isanzwe ifite ibibazo na LaLiga yazize kubera igura n’igurisha ryayikozeho bituma ikomeza gutegereza.

Messi kandi hari ibihuha bivugwa ko yamaze gusinyira ikipe ya Al Hilal yo muri Arabia Saudite gusa ntibiremezwa, iy’ikipe ibarizwa i Riyadh bivugwa ko yamaze kumusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri ikaba yaratanze akayabo ka miliyari 2.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago