IMIKINO

Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro 2022/2023, mu mukino waketswemo amarozi (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro umwaka 2022/2023 itsinze APR Fc wegukanye shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Huye, aho Rayon Sports yegukanye igikombe ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Igitego kimwe rukumbi cyagaragaye mu mukino cyatsinzwe n’umukinnyi witwa Ndengahimana Eric ku munota wa 40 w’igice cya mbere.

Uyu mukino watangiye ukerereweho nkuko byari biteganyijwe kubera gukekanaho ibijyanye n’amarozi. Buri kipe yagiye ivugwa ko yarozwe ku myanya yari yabugenewe yo kwicaramo abakinnyi babasimbura.

Leandre Onana arikumwe na Ojera bifotoreza ku gikombe

Byatumye umukino utangira harenzeho iminota 25 ku isaha yari yateganyijwe ya Saa Cyenda zuzuye z’amanywa (15H00’).

Rayon Sports yarangije ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’u Rwanda yinjiye mu kibuga ishaka igikombe kubera ishaka kuzasohokera igihugu mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Ikipe ya Rayon sports yinjiye mu mukino kare kurusha APR Fc ari nako ishaka igitego ariko bikanga, ku munota wa 40 w’igice cya mbere nibwo igitego cyabonetse gitsinzwe na myugariro Eric.

Ikipe yambara ubururu n’umweru yegukanye igikombe cya cumi cy’igikombe cy’Amahoro, n’igikombe yaherukaga mu mwaka 2016 ubwo yacyegukanaga intsinze APR Fc igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa nyuma w’umukino n’umukinnyi Diarra.

Rayon Sports yegukanye igikombe yagenewe amafaranga angana na miliyoni 10 Frw.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

7 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

7 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

7 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

8 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago