Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro 2022/2023, mu mukino waketswemo amarozi (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro umwaka 2022/2023 itsinze APR Fc wegukanye shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Huye, aho Rayon Sports yegukanye igikombe ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Igitego kimwe rukumbi cyagaragaye mu mukino cyatsinzwe n’umukinnyi witwa Ndengahimana Eric ku munota wa 40 w’igice cya mbere.

Uyu mukino watangiye ukerereweho nkuko byari biteganyijwe kubera gukekanaho ibijyanye n’amarozi. Buri kipe yagiye ivugwa ko yarozwe ku myanya yari yabugenewe yo kwicaramo abakinnyi babasimbura.

Image
Leandre Onana arikumwe na Ojera bifotoreza ku gikombe

Byatumye umukino utangira harenzeho iminota 25 ku isaha yari yateganyijwe ya Saa Cyenda zuzuye z’amanywa (15H00’).

Rayon Sports yarangije ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’u Rwanda yinjiye mu kibuga ishaka igikombe kubera ishaka kuzasohokera igihugu mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Ikipe ya Rayon sports yinjiye mu mukino kare kurusha APR Fc ari nako ishaka igitego ariko bikanga, ku munota wa 40 w’igice cya mbere nibwo igitego cyabonetse gitsinzwe na myugariro Eric.

Ikipe yambara ubururu n’umweru yegukanye igikombe cya cumi cy’igikombe cy’Amahoro, n’igikombe yaherukaga mu mwaka 2016 ubwo yacyegukanaga intsinze APR Fc igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa nyuma w’umukino n’umukinnyi Diarra.

Rayon Sports yegukanye igikombe yagenewe amafaranga angana na miliyoni 10 Frw.

Image
Image
Image
Image
Image
Image
Image
Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *