Miss Mutesi Jolly yifuje kubyara nyuma yo kubona amashusho y’umwana wa Beyonce mu gitaramo
Blue Ivy imfura y’umuryango w’ibyamamare Beyonce na Jay Z akomeje gushimirwa na benshi mu bitaramo ari gukorana na Nyina byatumye na Miss Mutesi Jolly yifuza kubyara.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze uyu mukobwa wabaye nyampinga w’u Rwanda umwaka 2016 Mutesi Jolly yagaragarije amarangamutima menshi uyu mukobwa wa Beyonce, Blue Ivy avuga ko nawe yifuza kwibaruka umukobwa.
Ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Ndifuza umwana w’umukobwa kuri ubu, birashimishije kureba ibi.”
Ni amagambo yaherekeje amashusho y’uyu mwana aherutse kugaragaramo ari ku rubyiniro abyina mu gitaramo byo kuzenguruka ibihugu bitandukanye akomeje gukorana na Nyina ariwe Beyonce.
Beyonce akomeje gukora ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’uburayi, mu bitaramo yise ‘Renaissance’.
Blue Ivy w’imyaka 11 y’amavuko akaba imfura y’umuhanzikazi Beyonce na Jay z akomeje gushimangira ubukaka bw’umuryango akomokamo bw’abahanzi ari nako nyina amwifashisha gususurutsa abakunzi be ku rubyiniro n’abandi babyinnyi.
Uyu mwana uretse kuba ari umubyinnyi yamaze kwamamara mu bijyanye no kwisiga ibirungo bw’ibwiza (make up) kuririmba ndetse no gukina filime.
Ibyo byose byatumye yigwizaho umutungo utabarika, aho aza mu bana ba mbere bakiri bato batunze agatubutse ku Isi, aho umutungo we ungana na miliyoni 705 z’Amadorali ya Amerika, aho buri kwezi nibura yinjiza arenga miliyoni 2.5$.
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…