Miss Mutesi Jolly yifuje kubyara nyuma yo kubona amashusho y’umwana wa Beyonce mu gitaramo

Blue Ivy imfura y’umuryango w’ibyamamare Beyonce na Jay Z akomeje gushimirwa na benshi mu bitaramo ari gukorana na Nyina byatumye na Miss Mutesi Jolly yifuza kubyara.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze uyu mukobwa wabaye nyampinga w’u Rwanda umwaka 2016 Mutesi Jolly yagaragarije amarangamutima menshi uyu mukobwa wa Beyonce, Blue Ivy avuga ko nawe yifuza kwibaruka umukobwa.

Ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Ndifuza umwana w’umukobwa kuri ubu, birashimishije kureba ibi.”

Ni amagambo yaherekeje amashusho y’uyu mwana aherutse kugaragaramo ari ku rubyiniro abyina mu gitaramo byo kuzenguruka ibihugu bitandukanye akomeje gukorana na Nyina ariwe Beyonce.

Beyonce akomeje gukora ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’uburayi, mu bitaramo yise ‘Renaissance’.

Blue Ivy w’imyaka 11 y’amavuko akaba imfura y’umuhanzikazi Beyonce na Jay z  akomeje gushimangira ubukaka bw’umuryango akomokamo bw’abahanzi ari nako nyina amwifashisha gususurutsa abakunzi be ku rubyiniro n’abandi babyinnyi.

Uyu mwana uretse kuba ari umubyinnyi yamaze kwamamara mu bijyanye no kwisiga ibirungo bw’ibwiza (make up) kuririmba ndetse no gukina filime.

Blue Ivy yamaze kuba icyamamare ku myaka ye mike

Ibyo byose byatumye yigwizaho umutungo utabarika, aho aza mu bana ba mbere bakiri bato batunze agatubutse ku Isi, aho umutungo we ungana na miliyoni 705 z’Amadorali ya Amerika, aho buri kwezi nibura yinjiza arenga miliyoni 2.5$.

Miss Mutesi Jolly yatunguwe n’imibyinire ya Blue Ivy Carter yatumye yifuza kubyara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *