IMIKINO

Buri mukinnyi yemerewe akayabo mu gikombe cy’Isi cy’Abagore kizasifurwamo n’umunyarwandakazi Salima

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) yavuze ko buri mukinnyi azagenerwa arenga miliyoni 30 y’Amanyarwanda mu gikombe cy’Isi cy’Abagore kizaba mu kwezi gutaha, ni mugihe uzegukana irushanwa azahabwa akayabo ka miliyoni 270 z’Amadorali y’Amerika buri umwe.

Advertisements

Ibi bije nyuma y’impaka nyinshi zagiye zigaruka zivuga ko abari n’abategarugori mu mupira w’amaguru badahembwa nk’abasaza babo kandi umupira wabo warazamutse.

FIFA mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa kane, tariki ya 8 Kamena, yavuze ko igikombe cy’Isi cy’abagore kizabera muri Australia na Nouvelle-Zélande kizatangira ku ya 20 Nyakanga kandi mu makipe 32 azitabira nibura buri mukinnyi yemerewe Amadorali ibihumbi 30.

Ayo mafaranga ngo azagenda yiyongera bitewe nuko ikipe izagenda yitwara izamuka muri irushanwa rizasozwa tariki 20 Kanama.

Ikipe y’Igihugu y’Amerika niyo yegukanye igikombe cy’Isi giheruka

Impuzandengo y’umushahara w’umukinnyi uzitabira iki gikombe cy’Isi cy’Abagore nibura umwe abarirwa ku bihumbi 14 by’Amadorali nk’uko FIFA ibitangaza. Aya ni amafaranga y’igice basaza babo bakorera mu busanzwe.

FIFA ivuga ko ishoramari ry’umupira w’amaguru mu bagore ryikubye inshuro eshatu uko byari bimeze mu gikombe cy’isi cy’abagore cyabereye mu Bufaransa mu myaka ine ishize.

Ihuriro ry’abakinnyi ku isi FIFPro ryishimiye icyo gikorwa, rivuga ko FIFA “yumvishe ubusabe bw’abakinnyi”.

FIFPro yagize ati “Twafashe ingamba zo kurushaho kuringaniza uburinganire mu mukino wacu ku rwego rwo hejuru.”

“Umurage w’iki gikorwa ni uw’abakinnyi, ku bakinnyi, haba uyu munsi ndetse n’ejo hazaza.”

Iy’imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abagore iteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha izanasifurwa n’umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima.

Mukansanga Salima yaherukaga gusifura igikombe cy’Isi mu bagabo

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago